Lt Gen Dallaire ubu ari mu kiruhuko cy'izabukuru

Lt Gen. Dallaire yavuze ko atari afite uburenganzira bwo gukoresha ingabo yari ayoboye mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Lieutenant General Roméo Dallaire wayoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda (MINUAR) hagati y’umwaka w’1993 n’1994 yasobanuye ko atari afite uburenganzira bwo kuzikoresha, mu kwerekana impamvu zitahagaritse jenoside.

Uyu musirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru, mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu, yasobanuye ko mu gihe yari ayoboye ingabo za MINUAR, zari zifite manda ‘Ubutumwa bw’urwego rwa 6’ itarazemereraga gufata intwaro zikarwana.

Yagize ati: “Icyo gihe, bishingiye ku ntego z’ubutumwa nari nahawe, nagerageje kurenga urwego rwa 6, aho rwavugaga ko habaye ikidasanzwe, nari nemerewe gushyiraho uruhare rwanjye rwo kurinda. Nagombaga gukenera abasirikare ndetse na za Leta zasaga nk’izabadutije kuko ntabwo nari gushora mu ntambara abasirikare b’Ababiligi, AbanyaGhana cyangwa se abaturutse ahandi mu gihe ibyo bihugu byabo bitampaye uburenganzira. Icyo gihe abasirikare ntacyo bakora.”

Gen. Dallaire yakomeje agira ati: “Ntitwari dufite uburenganzira, ntirwari dufite ibikoresho bihagije byo kuba twarwanisha. Muri Gashyantare twasuwe n’abaminisitiri bavuye mu Bubiligi barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Nta mpinduka twabonaga mu kanama k’umutekano ka UN kugeza muri Werurwe. Wenda babonaga ko impinduka ishobora kuzabaho kugeza ubwo akanama ka UN kavuze kati ‘Niba mudafite ibisubizo, mu byumweru bitandatu tuzavanaho ingabo za UN’. Ni uko icyo gihe jenoside ihita itangira.”

Yasobanuye ko yasabye akanama ka UN gashinzwe umutekano ingabo 5000, ariko aho kuzihabwa, gafata umwanzuro w’uko izari zihari zitaha. Ngo na nyuma ubwo kemeraga kuzimuha, ibihugu byinshi byanze kuzohereza, keretse bine byo ku mugabane wa Afurika na byo bitari bifite ubushobozi buhagije bwo kuziha. Iz’u Bufaransa na zo zageze mu Rwanda, zijya muri ‘Zone Turquoise’, gusa arahamya ko nta bubasha na buke yari azifiteho.

Uyu musirikare yasobanuye ko muri icyo gihe Abanyarwanda batereranwe. Ngo akanama ka UN gashinzwe umutekano kari gahugiye ku byaberaga muri Yugoslavia.

Lt Gen Dallaire ubu ari mu kiruhuko cy'izabukuru
Lt Gen Dallaire ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *