Inama y’Abaguverineri bo muri Nigeria (The Nigeria Governors’ Forum) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) yateguye umwiherero w’abayobozi w’iminsi itatu uzabera mu Rwanda, aho mu batumiwe harimo uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete wigeze kugirana ibibazo n’u Rwanda.
Uyu mwiherero uzabera i Kigali guhera kuri uyu wa Kane, itariki 24 kugeza ku itariki ya 27 Kanama, biteganyijwe ko uzitabirwa n’abaguverineri ba leta bagera kuri 36 bo muri Nigeria nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru New Telegraph cyo muri Nigeria ivuga.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umujyanama Udasanzwe ushinzwe itangazamakuru wa Guverineri wa Leta ya Ekiti, Yinka Oyebode, byari biteganyijwe ko Guverineri Biodun Oyebanji azava mu murwa mukuru w’iyi leta witwa Ado-Ekiti, kuri uyu wa Kabiri ushize asanga bagenzi be bagafata urugendo rwerekeza i Kigali kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Kanama.
Mu bintu by’ingenzi bizaranga uyu mwiherero w’iminsi itatu harimo ibiganiro ku hazaza ha Pan-Africanism no Kwishyira hamwe mu Isi Ihinduka.”

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame; uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta; n’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete biteganyijwe ko bazatanga ibiganiro.
Ibindi bizaranga uyu mwiherero ni inama izahuza aba ba guverineri ndetse n’abo mu rwego rw’abikorera izibanda ku mahirwe y’ishoramari.
Guverineri Oyabanji muri uru rugendo azaba aherekejwe Komisieri ushinzwe ibijyanye no guhanga udushya, ubumenyi n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, Seun Fakuade.
Uyu muyobozi nk’uko iyi nkuru isoza ivuga biteganyijwe ko azasubira mu Mujyi wa Ado-Ekiti kuwa Mbere, itariki 28 Kanama nk’uko itangazo ryasohowe rivuga.
Mu mwaka wa 2013 Jakaya Kikwete wabaye Perezida wa Tanzania kuva mu 2005 kugeza mu 2015, yagiranye ibibazo n’u Rwanda ubwo yari i Addis Abeba hizihizwa imyaka 50 yari ishize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe, agatanga igitekerezo ko kugirango amahoro arambye aboneke muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Rwanda na Uganda bigomba kugirana imishyikirano n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’ibi bihugu ikorera mu burasirazuba bwa Congo ari yo FDLR, yashinzwe n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda, na ADF.
Ibi bintu ntabwo byakiriwe neza n’abayobozi b’u Rwanda, aho icyo gihe Louise Mushikiwabo wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yashinje Kikwete gushyigikira abantu bashinjwa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga kuri iki kibazo, Kikwete yatangaje ko umuhamagaro we w’imishyikirano wumviswe nabi, arangije atangaza ko yahisemo kudatangaza byinshi kuko nta mpamvu yo guterana amagambo no gukomeza ikibazo.
Mu mvugo isa nk’igaragaza kwemera ikosa, yagize ati “Makosa mawili hayafanyi haki”



One Response
Jakaya Kikwete wigeze kugirana ibibazo n’u Rwanda ashobora kuza i Kigali
Ukuri guca mu biganiro! Ibyo Kikwete yavuze biri mu nzira! Ariko nagirango nkosore: Kikwete yagiranye ikibazo n’abantu batabona ibintu kimwe. Nta kibazo yagiranye n’Urwanda.