Minisiteri y’ingabo y’u Bwongereza yatangaje ko bishoboka ko uwari umuyobozi wa Wagner, Yevgeny Prigozhin yapfuye nyuma y’impanuka y’indege yo kuwa gatatu ushize hafi ya Moscow, ariko igaragaza ko hakiriho gushidikanya.
Nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga, minisiteri y’ingabo y’u Bwongereza ivuga ko nta kimenyetso ntakuka cyemeza ko Prigozhin yari muri iyo ndege yakoze impanuka, bikekwa ko yarashwe cyangwa igaturitswa n’igisasu cyari kiyitezemo, kubera ko ngo yari umuntu uzwiho gufata ingamba zikomeye z’ubwirinzi.
Nubwo bimeze gutyo ariko, iyi minisiteri ivuga ko nta kimenyetso ntakuka cyemeza ko yari muri iyo ndege, binashoboka cyane ko yaba yarapfuye mu by’ukuri.
Abayobozi bavuga ko Prighozin yari umuntu uzwiho gufata ingamba zikomeye z’umutekano we, ariko bakemeranya n’ubushishozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bw’uko bishoboka cyane ko yari muri iyo ndege.
Minisiteri y’u Bwongereza rero ikaba ikomeza ivuga ko bibaye ari ukuri ko Prigozhin yapfuye, yaba asize icyuho kinini mu buyobozi bwo hejuru bw’uyu mutwe w’abacanshuro yayoboraga kuko bigaragara ko nta musimbura yasize na cyane ko bivugwa ko uwari umwungirije bapfanye.



One Response
Prigozhin ashobora kuba yarapfuye ariko nta kimenyetso ntakuka – U Bwongereza
Uyu mugore ntiyashobora abana n ubusanzwe avuga nabi