Bitarenze uyu mwaka mu Rwanda hazatangira uburyo bushya bwo gupima virusi itera SIDA,aho buri wese ubishaka azajya yipima (HIV self-testing).
Ubwo buryo bushya buzajya bukorerwa mu kanwa, nkuko Umuyobozi mukuru ushinzwe gahunda yo gupima virusi itera SIDA, Sangwayire Beatha yabitangaje.
Ubu buryo bushya buzafasha mu kunganira ubundi bwari busanzwe buriho, burimo gufata amaraso ku mitwe y’intoki n’ubundi butandukanye.
Yagize ati “Uburyo bwa mbere twapimaga dufashe amaraso mu mutsi, ubu dufite porogaramu nshya yo gupima virusi itera SIDA dufashe amaraso ku gatoki. Iyo twayinjije muri porogaramu zose mu bigo nderabuzima, iyo serivisi umuntu arayihabwa, irihuse kuko abona igisubizo hagati y’iminota 10-15.”
Ku batabasha kubona umwanya nabo ngo bazafashwa n’ubwo buryo bushya
Ati “Ariko na none bya byiciro by’abantu badafite umwanya ariko bafite ubushake, dufite gahunda yo gutangiza muri uyu mwaka gahunda yo gutangiza ‘self testing’ tuzayigeza ku bantu cyane cyane nk’abo bakozi bo mu biro badakunze kubona umwanya , ni ibikoresho bizaboneka ku buryo buri cyiciro cyose kikabyibonamo. Uburyo bwo kubibona buzaba bworoshye muri aka kanya sinavuga igiciro, ndetse byoroshye no kubikoresha.”
Ako gashya ngo ntabwo ari aka nyuma ngo hazajya hatekerezwa n’ubundin butandukanye bufasha Abanyarwanda kuko ngo leta nta cyiza yakwanga kubakorera mu gihe igishoboye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo buryo buzakorwa mu buryo bwo gukoresha igipimo gishyirwa mu kanwa (Oral Quick Testing), umuntu akirebera wenyine igisubizo.
Ati “Ni uburyo bw’igipimo ushyira mu kanwa ukirebera wowe wenyine, ariko hakaba harimo n’umuyoboro ukuyobora, ese nyuma yo kwipima ukabona iki gisubizo uzakora iki, nubona ufite virusi itera SIDA wakora iki?”
Uwo muyoboro uzaba usaba uwabonye afite iyo virusi kujya kwa muganga, bakemeza niba koko afite iyo virusi agafata ingamba.
Ku bijyanye no kumenya niba mu macandwe umuntu yapimamo virusi, Sangwayire ati “Virusi iba mu matembabuzi yose no mu maraso ndetse ari naho igirira ubuzima bwiza bwo kororoka, ariko n’amacandwe ni amatembabuzi abamo virusi mu ngano nkeya cyane. Ubwo buryo rero buzaba bufite ubushobozi bwo kuvumbura na turiya duke cyane tuba mu macandwe.”
Ubwo buryo ngo bukazatuma umubare w’abantu bipimisha virusi itera SIDA biyongera, kandi ngo buzatangira vuba.
Ati “Ubu turacyari mu myiteguro ikomeye bisaba kubikorera amasezerano n’imorongo ngenderwaho (protocol and Guidence). Minisiteri y’Ubuzima yamaze kubisinyira igisigaye ni ukubitangira, ntekereza ko mezi make, uyu mwaka bizaba byatangiye.”
Muri rusange ngo hari abadakunze kwipimisha virusi itera SIDA barimo abagabo, urubyiruko n’abakora uburaya. Abantu bamwe na bamwe usanga bakunze kwiha akato, abibaza niba bazashobora imiti itangwa nibasanga bafite virusi itera SIDA , n’abagorwa no kwakira igisubizo mu gihe basanga bafite icyo kibazo.
Akomeza avuga ko bizafasha kongera umubare w’abisuzumishije
Hazaba karimo agapapuro karimo amabwiriza yose nubona kakugaragarije ko harimo virusi usabwe kujya ahantu aha n’aha ngo bemeze niba aribyo, ariko umuntu yateye iyo ntambwe.
Abantu banga kwitabira kuko biha akato, abagabo urubyiruko n’abakora uburaya nibo batinya kwipimisha. Biha akato ko gukeka ko baza kuvugwa, hari abibaza niba bazashobora imiti itangwa nibasanga bafite virusi itera SIDA , no kwakira igisubizo nazo ni imbogamizi abantu bakunda kugira.
N’ubu ngo hari abo usanga baha akato kubera ko bafite iyo virusi ariko ngo bikomoka ku mateka y’uko hari abicwaga na SIDA yabanje kubazahaza, abantu babibona bagakuka umutima, ariko ngo ubu si ko bikimeze.
Ati “Guhera mu 2004/2005 Minisante yashyizeho gahunda yo gupima abantu no kubafasha kubona imiti, ku buryo usanga umuntu anapfa ataragera ku ntera yo kurwara SIDA . Akato ntikararanduka burundu ariko imbaraga turazishyiramo.”
Izo serivisi zose zizahabwa abaturage ku buntu nkuko izindi zose usanga leta izitangaho akayabo, ariko zikagera ku baturage ari ubuntu.
Serivisi zihabwa abafite virusi itera sida ku buntu zirimo ubujyanama, imiti n’ibindi. Guhera mu mwaka ushize, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutangiza imiti buri wese usanganywe iyi, bitandukanye na mbere yahabwaga uwabaga afite abasirikare bake. Ubushakashatsi bwerekana ko ufata neza iyo miti adashobora kwanduza virusi itera sida ku kigero cya 96%.
Ibikwiye kwitabwaho muri iyo gahunda
Dr Gahizi Thacien, inzobere mu bijyanye n’imitekerereze avuga ko ubwo buryo ari bwiza bushobora no gutanga umusaruro ariko ko hari ibikwiye kwitabwaho ahereye kuri raporo avana mu bihugu bitandukanye nka Amerika, u Budage, u Bwongereza n’ahandi.
Avuga ko ubwo buryo bwihuse bunabera ibanga ubukoresheje, ariko ngo mu gihe hari ubukoresheje nabi ngo bushobora kugira ingaruka.
Ati «Ni ukuvuga umuntu abikoze nabi yakwibeshya ntihagire umukosora mu gihe atagiye kwa muganga nkuko bisabwa. »
Mu bindi ni uko hari abashobora kwizera ubwo buryo gusa ntibajye kwa muganga, bigatuma Minisiteri y’Ubuzima cyangwa n’izindi zifashisha iyo mibare, zibura iyo guheraho yifashishwa mu igenamigambi ry’ubuzima.
Icyo abantu bakwiye kumenya ni uko kugira virusi itera SIDA bitavuze ko umuntu agiye gupfa, ni muri urwo rwego abakoresha ubwo buryo mu nzira zikwiye, byafasha kongera umubare w’abazi uko bahagaze, abanduye bagahabwa imiti ibafasha kwirinda ubwabo no kutanduza abandi.
Hari kandi ngo abashobora guhita bishora mu biyobyabwenge, abashobora kwiyahura n’ibindi kuko nta wubagira inama bazabona aho babikoreye, nkuko uwajyaga gupimwa yagirwaga inama mbere na nyuma yo kwipimisha bikoroshya icyemezo yashoboraga gufata.
Hari n’abumva hagakwiye gukoreshwa uburyo bwa PIT (Provider Initiated Teste) uburyo muganga afata icyemezo cyo gupima umurwayi, akaba yanamenya uko ahagaze.
Gahizi akomeza avuga ko muri iyi minsi abona ubwo buryo bugiye gutangizwa mu Budage, aho aherereye ariko nabo bakaba bavuga ko nta kibazo bizateza mu gihe bukoreshejwe neza, mu kwirinda ingaruka zavuka batangaza ko bateganya gushyira nimero z’abajyanama b’ubuzima ku mifuniko itandukanye(emballage) kugirango ukeneye ubufasha abe yahamagara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


