Perezida Paul Kagame yanenze uburyo urubyiruko rwitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ihuriro rya Youth Connekt tariki ya 23 Kanama 2023 rwagaburiwe, kuko ngo abenshi muri rwo barwaye mu nda.
Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu muhango wo gusoza itorero Indangamirwa, icyiciro cya 13, uri kubera i Nkumba mu karere ka Burera kuri uyu wa 25 Kanama 2023.
Perezida Kagame mbere y’uko avuga iyi nkuru, yabanje kubaza urubyiruko rumaze iminsi muri iri torero, ruramusobanurira, yongeraho ko ubwiza bw’ibyo barya byose buba bukwiye kugendana n’isuku.
Yagize ati: “Mujye mukurikirana. Ejo bundi numvise ko duhura muri Youth Connekt bagaburiye abari bahari, umubare munini wabo wararwaye. Mwarabyumvise cyangwa? Ibyo bibaho bite mu Rwanda rwacu dushaka gukora ibizima binoze, abantu bagaburirwa ibintu bitanoze gute?”
Yabajije Minisitiri w’urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah uko ibi bintu bibaho, asubiza ati: “Twarabimenye yuko urubyiruko rwinshi rwarwaye, twabikurikiranye, ni amakosa, ubundi ntibyari bikwiye. Kuva bitegurwa, bijyanwa guhabwa abantu, hakabaye hari procedure ireba yuko nta wuhawe ibiryo bifite ikibazo.”
Perezida Kagame yavuze ko ibi bintu bibaye kenshi, kandi ko ababikora bose bagomba guhanwa.



