Sarkozy yatatse abarimo Kagame anenga ba Kais Saied mu gitabo cye

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicholas Sarkozy yasingije abayobozi ba Afurika barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’Umwami wa Maroc, Mohamed VI ariko anenga bikomeye Perezida Tebboune wa Algeria ndetse n’uwa Tunisia, Kais Saied.

Mu gitabo cye «  Le temps des combats  » cyasohotse kuri uyu wa Kabiri ushize, Nicolas Sarkozy yavuze ku mubano we n’abayobozi batandukanye ku Isi, aho yarase amashimwe abayobozi benshi bo muri Afurika, ariko ananenga abandi asanga batari bakwiye kuba abayobozi.

Mu bayobozi bo ku mugabane wa Afurika uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa avuga ko yakunze, harimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire, n’Umwami wa Maroc, Mohamed VI.

Sarkozy yerekana uyu wa nyuma nk “umuntu w’umuco wagutse kandi w’ubwenge butangaje”.

Ati “Umwami Mohamed VI azaguma mu mateka…”

Yakomeje agira ati “Azi uburyo bwo kuba inshuti y’ubudahemuka bw’urutare… Ubwami (bwa Maroc) bwabaye igihangange gikomeye muri Afurika. Ba rwiyemezamirimo bayo, abanyabwenge bayo, abahanzi bayo, intore zayo ntacyo bagirira ishyari ku byacu. Umwami Mohammed wa VI azaguma mu mateka nk’umwe mu bategetsi bakomeye ba Maroc, ”

Naho kuri Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ashima “ubushobozi bwe bukomeye bwo kumva”. “Paul Kagame ni“ umuntu utuje, wuzuye gutuza wahawe ubushobozi bukomeye bwo gutega amatwi….. Ni perezida utekereza kandi ufite ubwenge by’umwihariko, ”

Sarkozy ariko ntabwo afite amashimwe nk’ayo iyo avuga ku butegetsi bwa Abdelmadjid Tebboune muri Algeria. Asanga afite “ubuzimagatozi bwa demokarasi”, kandi aba akeneye “umwanzi kugirango abeho”.

Ati “U Bufaransa n’ahahise habwo h’ubukoloni ni igipimo cyoroshye.”

Kais Saied «  yikubiye ububasha bwose »

Usibye Abdelmadjid Tebboune, Sarkozy anenga kandi Perezida wa Tunisia, Kais Saied, uriho ubu. Kuri we, uyu muyobozi “yikubiye ububasha bwose, abuza amashyaka yamubangamiye kandi afunga abamurwanya”.

Ati: “Iki gihugu cyungutse mu kungurana ibitekerezo? Ntabwo ari njye wasubiza iki kibazo, ariko kuba byonyine dushobora kukibaza ni cyo kintu cya mbere kigize igisubizo “, nk’uko uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa abibona.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Sarkozy yatatse abarimo Kagame anenga ba Kais Saied mu gitabo cye
    Uyu Sarkozy harya si we wategetse guhita Mummar Kadafi none ngo arashima aranenga. Ibyo yanditse nibaza ko afite impamvu zabyo gusa utazi ubwenge ashima ubwe. Abanyaribiya Pole sana kubwa Sarkozy no kugwa mu Nyanja. Umugambanyi kabombo Sar..

    Mwirirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *