U Burusiya bwijeje kwihorera nyuma y’ibitero bya drones byasenye indege 2 za gisirikare

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya buravuga ko ibitero ku butaka bwabwo bitazagenda gutyo ababikoze “badahanwe”, nyuma y’ibitero bya drone byibasiye uturere dutandatu dutandukanye mu ijoro rimwe.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yashinje Ukraine kandi ivuga ko ibitero byimbitse mu Burusiya bisaba amakuru y’ubutasi ava mu burengerazuba.

Kimwe mu bitero byagabwe ku kibuga cy’indege cya Pskov, ku bilometero amagana mu majyaruguru y’umupaka wa Ukraine, cyatwitse indege ebyiri za gisirikare z’imizigo nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Mu mezi ashize ibitero bya drone byariyongereye nubwo Ukraine itigeze yemera uruhare mu gitero icyo ari cyo cyose.

Hagati aho, abantu babiri baguye mu gitero kinini cy’indege cyagabwe kuri Kyiv kuva mu mezi atari macye ashize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *