General Kabarebe, Ibingira n’abandi benshi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare bari mu cyiciro cya ba Generals 12 barimo James Kabarebe usanzwe ari umujyanama we wihariye mu by’umutekano.

Abandi bashyizwe mu kiruhuko ni: Gen. Fred Ibingira wabaye Umugaba w’Inkeragutabara, Lt Gen. Charles Kayonga wabaye Umugaba Mukuru, Lt Gen. Frank Mushyo Kamanzi na Maj. Gen. Martin Nzaramba.

Hari kandi Maj. Gen. Eric Murokore, Maj. Gen. Augustin Turagara, Maj. Gen. Charles Karamba, Maj. Gen. Albert Murasira, Brig. Gen. Chris Murari, Brig. Gen. Didace Ndahiro na Brig. Gen. Emmanuel Ndahiro.

Umugaba w’Ikirenga kandi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abofisiye bakuru 83, ba ofisiye bato 6 n’abasirikare bato 86. Abandi 678 basoje amasezerano yabo, 160 bava muri RDF kubera uburwayi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. General Kabarebe n’abandi benshi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
    Yagize neza kubashyira mu buzima busanzwe. Ubu nta mikino irimo ibyabaye muri Gabon ni isomo rikomeye keretse utagira amaso.

  2. General Kabarebe, Ibingira n’abandi benshi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
    Barakoze.imirimo yokubohora igihugu baduhaye.urugero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *