Nibura abantu 63 bapfuye abandi barenga 40 barakomereka nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ndende mu mujyi wa Johannesburg, muri Afurika y’Epfo, nk’uko ibitangazamakuru byaho ndetse n’abashinzwe ubutabazi babitangaje.
Umuvugizi w’ibikorwa by’ubutabazi muri Johannesburg, Robert Mulaudzi, yatangaje ko inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yatwitse inyubako iherereye mu karere k’ubucuruzi mu mujyi rwagati, kandi umubare w’abapfuye ukomeje kwiyongera mu gihe imirambo 63 ubu ari yo imaze kubarurwa.
Mbere, mu nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Mulaudzi yagize ati: “Amakuru agezweho imirambo 52 yabonetse n’inkomere 43 baracyakomeza gushakisha.”
Mulaudzi yavuze ko abakomeretse barimo kwivuriza ku “bigo nderabuzima bitandukanye”.
Nk’uko ikinyamakuru News24 cyo muri Afurika y’Epfo kibitangaza, ngo icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana.


