Kuri uyu wa Gatatu, itariki 30 Kanama 2023, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongereye igihe ubutegetsi bwa gisirikare (à‰tat de siège )mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru nubwo mu nama ngishanama iheruka benshi bari bifuje ko yakurwaho.
Kongerera igihe à‰tat de siège bije nyuma y’ibyumweru bibiri i Kinshasa hateraniye inama yo gusuzuma niba ikwiye kongerwa cyangwa igakurwaho nk’uko tubikesha Mediacongo.net.
Icyari kigamijwe muri iyi nama kwari ukureba niba ari ngombwa gukuraho à‰tat de siège , kuyigumishaho cyangwa kongera kuyiha intumbero, nyuma y’imyaka ibiri ishyizwe mu bikorwa.
Abenshi mu bitabiriye iyi nama, yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde, cyane cyane abadepite bakomoka muri izi ntara zombi bifuzaga ko à‰tat de siège yakurwaho kuko ntacyo yagezeho mu gihe imaze.


