Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda bwasezeye mu cyubahiro abasirikare barimo ba Jenerali n’abandi ba Ofisiye bakuru baheruka koherezwa mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ku wa Gatatu tariki ya 30 bwo Perezida Paul akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yemeje ko abasirikare barimo ba Jenerali 12 na ba Ofisiye bakuru 83 bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Aba barimo Gen James Kabarebe usanzwe ari Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare, cyo kimwe na Gen Fred Ibingira wahoze ari Umugaba w’Inkeragutabara.
Abandi ni Lt Gen. Frank Mushyo Kamanzi, Lt Gen Charles Kayonga, ba Maj Gen Martin Nzaramba, Eric Murokore, Augustin Turagara, Charles Karamba na Albert Murasira uheruka kugirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Barimo kandi ba Brig Gen Chris Murari, Brig Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.
Gen (Rtd) James Kabarebe wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko icyerekezo cya RDF muri iki gihe itanga icyizere kuri buri Ofisiye wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru cy’uko buri kimwe kizakomeza kuba mu murongo mwiza.
Kabarebe yashimiye by’umwihariko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame ku bw’imiyoborere ye ifite icyerekezo yagize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu no kucyubaka.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda wavuze mu izina rya Perezida Paul Kagame, yashimiye ba Jenerali na ba Ofisiye bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bw’umusanzu wabo mu kubaka igihugu ndetse n’uruhare bagize mu rugamba rwo kukibohora.
Yabashimiye kandi ku bw’uruhare rwabo mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ingabo yashimangiye ko abasirikare bakiri mu murimo wa gisirikare bazakenera inama za bariya bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu rwego rwo gukomeza kubaka igihugu.
Abasezerewe kuri uyu wa Gatanu mu muhango wabereye ku cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, bahawe za ‘Certificats’ mu rwego rwo kubashimira akazi gakomeye bakoreye RDF.






