Rubavu: Gitifu w’Umurenge afunzwe azira urupfu rw’umushumba

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranweho ibyaha birimo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa igikomeye.

Gitifu Harerimana yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye ye igitunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye BWIZA ko uyu muyobozi akurikiranweho ibyaha bitatu.

Ni ibyaha birimo “gukoresha igitinyiro, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.”

Ni ibyaha bifitanye isano n’urupfu rw’uwitwa Ndimbati Innocent.

Uyu wahoze ari umufundi yapfuye mu minsi ishize, hanyuma “raporo yatanzwe n’inzego z’ibanze ikaba itaravugishaga ukuri ahubwo ikaba yari igamije kuyobya iperereza.”

BWIZA yamenye ko ubwo Ndimbati yapfaga Gitifu wa Rubavu yatanze raporo ivuga ko yari yishwe n’abagizi ba nabi, nyuma haza kumenyekana ko intandaro y’urupfu rwe ari inkoni yakubiswe n’abanyerondo.

Ndimbati wahoze ari umushumba ubwicanyi yakorewe bwabereye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, mu kagari ka Murara, mu Mudugudu wa Bugesera.

Uyu yishwe ku wa 16 Nyakanga 2023.

Icyaha cyo gukoresha igitingiro Gitifu wa Rubavu akurikiranweho gihanwa n’ingingo ya karindwi y’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyi ngingo iteganya ko ” umuntu wese ku buryo ubwo ari bwo bwose ukoresha igitinyiro kugira ngo hafatwe icyemezo, byaba mu nyungu ze cyangwa iz’undi muntu aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 3,000,000 ariko atarenze Frw 5,000,000.

Icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa igikomeye cyo gihanwa n’ingingo ya 243 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ngingo iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe, n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 100,000 ariko atarenze ya Frw 300,000.

Ku cyo guhimba cyangwa gukoresha inyandiko itavugisha ukuri gihanwa n’ingingo ha 276 y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 3,000,000 ariko atarenze Frw 5,000,000 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB iributsa ko ari inshingano za buri muturarwanda zo kudahishira icyaha cy’ubugome.

Umuntu wese ubonye cyangwa amenye amakuru kw’ikorwa ry’icyaha cy’ubugome abo agomba kubimenyekanisha ku nzego zishinzwe kubahiriza itegeko.

Uru rwego ruvuga kandi ko bidakwiye kubona hari icyaha cy’ubugome cyakozwe nkaho utabitangaje ahubwo ugatangira gukora ibintu bigamije gusiba ibimenyetso cyangwa kuyobya iperereza, rugashimangira ko rutazihanganira abantu bafite iyo mikorere.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Rubavu: Gitifu w’Umurenge afunzwe azira urupfu rw’umushumba
    Hahahah! Nonese ibyabereye muri prizo ya Rubavu ntibyahishiwe imyaka n’imyaniko? Ntibyabaye mu karere kamwe? Ndetse uwari minisitiri akabirenzaho avugako bakora neza kandi azi neza ko harimo gukorerwa iyicarubozo? RIB yaba itaramenye iyo nkuru?

  2. Rubavu: Gitifu w’Umurenge afunzwe azira urupfu rw’umushumba
    Gusa ibyabaye mu murenge warubavu sigitangaza kuko hariho nibindi bitavugwa knd ubona birimo akarengane ubwo kuwa 10/08/2023 Mu mudugudu wa Rurembo akagari ka Byahigitif yafunze umugore amuziza ko yanze gutanga ubutaka bwe kugahato ngo bube umuhanda ujya kumuturanyi! Yibukijeko umutungo wumuntu ari ntavogerwa, asubizwako uvogerwa hayuma ukajyakurega uwawuvogereye!Hanyuma baramufunga bahakora umuhanda afunze barangije abona kurekurwa nyuma yiminsi 2 umutu akazira umutungowe umwanditseho afitiye ibyangombwa! Ubu barahatwaye !

  3. Rubavu: Gitifu w’Umurenge afunzwe azira urupfu rw’umushumba
    Gusa ibyabaye mu murenge warubavu sigitangaza kuko hariho nibindi bitavugwa knd ubona birimo akarengane ubwo kuwa 10/08/2023 Mu mudugudu wa Rurembo akagari ka Byahigitif yafunze umugore amuziza ko yanze gutanga ubutaka bwe kugahato ngo bube umuhanda ujya kumuturanyi! Yibukijeko umutungo wumuntu ari ntavogerwa, asubizwako uvogerwa hayuma ukajyakurega uwawuvogereye!Hanyuma baramufunga bahakora umuhanda afunze barangije abona kurekurwa nyuma yiminsi 2 umutu akazira umutungowe umwanditseho afitiye ibyangombwa! Ubu barahatwaye !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *