Koreya ya Ruguru kuri uyu wa Gatandatu ushize yakoze imyitozo y’igitero cya “kirimbuzi” yarashemo misile ebyiri ziraswa mu ntera ndende, nkuko ibitangazamakuru bya leta byabitangaje kuri iki Cyumweru, ubwo Kim Jong Un yagenzuraga inganda zubaka amato n’izikora amasasu.
Ibiro ntaramakuru KCNA byavuze ko iyi myitozo yakozwe mu gitondo cyo kuwa Gatandatu kugira ngo “iburire abanzi” ko iki gihugu kizaba cyiteguye mu gihe haba intambara kirimbuzi mu gihe Pyongyang ikomeje gushimangira iterabwoba rya gisirikare kuri Washington na Seoul.
Misile ebyiri zo mu bwoko bwa cruise missile ziriho imitwe y’ubumara bwa kirimbuzi zarashwe zerekeza ku nyanja y’Iburengerazuba bw’ikirwa maze ziguruka ibirometero 1.500 ( 930 miles) ku butumburuke bwa metero 150.
Ku rundi ruhande itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko Kim yasuye uruganda rwa Pukjung Machine Complex rukora moteri z’amato, n’uruganda rw’ingenzi kugira ngo ashimangire akamaro ko gukomeza igisirikare cyo mu mazi cya Pyongyang.

Itangazo rya KCNA ryagize riti: “Yashimangiye ko inama rusange itaha ya Komite Nkuru ya WPK (Ishyaka ry’abakozi muri Koreya) izagaragaza ivugurura rikomeye ry’uruganda ndetse n’icyerekezo cy’iterambere ry’inganda zubaka amato”.
Iri tangazo ntiryagaragaza umunsi yahasuriye nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Igerageza riheruka rya misile rije nyuma y’imyitozo ngarukamwaka ihuriweho ya Koreya y’Epfo na Amerika, izwi ku izina rya Ulchi Freedom Shield, yarangiye ku wa Kane nyuma y’iminsi 11, yari irimo n’imyitozo y’indege zagenewe gutwara bombe za rutura zizwi nka B-1B.
Koreya ya Ruguru yakajije umurego mu myitozo igamije gukumira igisirikare cya Washington na Seoul kandi inenga amasezerano aheruka hagati y’ibihugu byombi yerekeye kunoza ubufatanye bwa gisirikare.


