Perezida Tinubu yahamagaje mu gihugu ba Ambasaderi bose ba Nigeria

Sangiza iyi nkuru

Perezida Bola Tinubu yategetse ko ba ambasaderi ba Nigeria ku Isi yose bahamagarwa bagataha mu buryo bwihuse, nk’uko umuvugizi we yabitangaje ku wa Gatandatu.

Umuvugizi wa Perezida, Ajuri Ngelale yagize ati: “Perezida yiyemeje kumenya neza ko imikorere myiza n’ubuziranenge ku rwego rw’Isi, guhera ubu, bizaranga serivisi z’amahanga ndetse n’imbere mu gihugu ku banyagihugu, abaturage ndetse n’abashaka gusura.”

Ibiro bya Tinubu mu itangazo byatangaje ko abahagarariye mu buryo buhoraho Nigeria mu Muryango w’Abibumbye i New York na Geneve bo uku guhamagazwa kutabareba kubera Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) iri hafi ukwezi.

Nigeria ifite ubutumwa bwa dipolomasi 109 ku Isi yose, bugizwe na ambasade 76, komisiyo nkuru 22 na consulats 11 nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters, ivuga.

Biteganijwe ko Perezida Tinubu watangiye amavugurura atandukanye mu gihugu , biteganijwe ko azagirana ibiganiro na Perezida wa Amerika, Joe Biden, ubwo bazaba bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, kandi akazabonana n’abayobozi ba Brazil, u Buhinde, Koreya y’Epfo n’u Budage mu nama ya G20 mu mpera z’ukwezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *