Abashinwa babiri n’abandi bantu babiri baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro ku modoka zari zitwaye zahabu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni mu gico cyatezwe, kuwa Gatanu, imodoka enye z’Ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya TSM Mining zari zitwaye zahabu yari ivanwe mu kirombe kiri hafi y’umugezi wa Kimbi mu Karere ka Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umwe mu bayobozi muri Fizi, Sammy Badibanga Kalondji yagize ati: “Abateye“ bibye uduce twa zahabu barenganye mu bihuru ”.
Abandi babiri bishwe barimo umusirikare wa FARDC n’umushoferi w’Umunyekongo nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Kalondji yavuze ko abandi batatu bakomerekeye muri icyo gitero, barimo umukozi wo mu birombe w’Umushinwa n’abaturage babiri, undi musirikare n’umukozi wo mu birombe.
Yavuze ko abo bagabye igitero bari baturutse mu ntara byegeranye ya Maniema.
U Bushinwa n’umushoramari ukomeye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho iki gihangange kiganje mu nganda zicukura amabuye y’agaciro.
Intara ya Kivu y’Amajyepfo ikaba ikomeje kumvikanamo ibitero byinshi bitegurwa n’imitwe yitwaje intwaro kandi hakunze kuba amakimbirane n’urugomo hagati y’abaturage n’amasosiyete acukura amabuye y’Abashinwa.


