Ap. Gitwaza aravugwaho ubusambanyi no gukorana na shitani

Sangiza iyi nkuru

Hashize igihe mu itorero Zion Temple riyobowe na Ap.Dr Paul Gitwaza, humvikana ibibazo bitandukanye birimo no kutumvikana hagati ya bamwe mu bayobozi, bamwe barirukanwe, Gitwaza akavuga ko bamushinja gukorana na Shitani, ubusambanyi, kurwanya Leta,..
Ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017, imbere y’imbaga y’Abakirisito, Ap. Gitwaza yabatangarije ko yirukanye abari ibyegera bye yagiye yimika, nta byinshi yavuze bazize ariko hari amakuru yavugwaga muri iryo torero ko bashakaga kumuhirika ku buyobozi.
Ap Gitwaza avuga ko ibyo ashinjwa n’abo yirukanye, birimo ubusambanyi, gukorana na shitani,… byavuzwe n’abari ibyegera bye ubu yarangije kwereka imiryango, arahirira imbere y’abakiristo ko batazongera kwigisha cyangwa ngo bitwe abayobozi muri Zion Temple, aho iri hose ku isi. Amakuru agera kuri Bwiza.com, ni uko abo yirukanye bahise bashinga itorero ryabo.
Gusa nubwo yabirukanye, Gitwaza ntiyabuze kubifuriza amahoro n’imigisha, ati: “Bazagire amahirwe rwose, bazuzure umwuka wera, amavuta azajejete, bazakize abarwayi, Mana ubyumve. Uzabakoreshe n’ibirenze ibyo ntekereza, Gitwaza wari imbogamizi kuri bo baramuruhutse(…)”.
Ap Gitwaza yavuzweho gukorana na Shitani
Mu mwaka wa 2015, nibwo ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje inkuru ivuga ko Apotre Dr Paul Gitwaza yaba ajya ikuzimu ndetse ko iwe mu rugo rwe ahafite icyumba kitavogerwa kirimo isanduku araramo, ko kitajya kinjirwamo n’uwo ari we wese yaba umugore n’abana.
Izo nkuru zavugaga ko umugore wa Gitwaza, Pastor Angelique Nyinawingeri ngo yaje guhahamuka nyuma yo gusanga umugabo we mu isanduku y’abapfu mu gihe yari amaze kumuherekeza ku kibuga cy’indege agiye hanze mu ivugabutumwa ariko yagera mu rugo yakwinjira mu cyumba yari yaramubujije kujyamo, asangangamo isanduku, yayifungura ngo agasangamo umugabo we[Gitwaza].
Ibi Gitwaza ntabwo yahise abihakana cyangwa ngo abyemeze, hashize amezi agera kuri 3. Ubwo Gitwaza yimikaga Apotre Bizimana Abraham n’umugore Apotre Liliane Mukabadege, umuhango wabaye ku itariki ya 8 Kanama 2015, nibwo yagize icyo avuga kuri izi nkuru zamushinjaga kurara mu isanduku y’abapfu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aho yavuze ko baba bamuharabika bashaka amaramuko, ati: “Abantu benshi babeshejweho n’amagambo, bigomba kubaho kuko hari abubaka amazu, hari abarihira abana babo amafaranga y’ishuri kubera gusebya abandi kandi nabo Imana ibahe umugisha”.
Nyuma y’igihe gito yimitse Apotre Bizimana Abraham n’umugore Apotre Liliane Mukabadege, nk’abakozi b’Imana bakomeye, bahise bashwana [Mukabadege na Ibrahim], ndetse Ibrahim akavuga ko amavuta ya Gitwaza ari ay’umuvumo, ko nta mugisha urimo.
Ibyo gukorana na Shitani, Gitwaza we yivugira ko nta handi byaturutse ko byavuye mu bo yitaga abavandimwe, ikinyamakuru Inyarwanda kigatangaza ko abo yari yarahaye ubuyobozi muri Zion Temple hirya no hino ku isi aribo bamukozeho, ibi ngo byatumye hamwe yangwa urunuka.
Ap.Gitwaza avuga ko muri Werurwe yagiye i Burayi, ageze mu gihugu cy’u Bubiligi asanga itorero Zion Temple ryari riyobowe na Bishop Bienvenue, yararihinduriye izina ryitwa “World Revival Centre”, asangayo amakuru yavugwaga ko Gitwaza akorana na Shitani ndetse agasubira inyuma akiyita Papa.
I Burayi yamazeyo amezi abiri, yasanze abakiristo ba Zion Temple baramwanze urunuka, kubera amakuru yabageragaho,ati: “abantu bari barabwiwe ko ndi umurozi nkorera Satani ndi umu Umusatanisiti , kandi iyo bivugwa noneho n’umuntu wawe, biba ari ibindi, biba bibabaje cyane. Ngo njya ikuzimu, ngo Imana yarabiberetse, ngo yarabibabwiye ibintu nk’ibyo”.
Ap Gitwaza ashimangira ko ibyo yavuzweho byose, nta wundi muntu wo hanze wabivuze, ni abo muri Zion Tempe, ni abayobozi bakoranaga mu itorero. Yanashinjwe kurwanya Leta, biza bisanga ibyo gukorera shitani.
Yagize ati: “ibyo mwasomye byinshi ntasubiramo, mu byo mwasomye bimwe harimo ibyavugaga ko mba mu isanduka, njya ikuzimu, ntari umuntu mwiza, ngambanira Leta, .. icyaje kumbabaza ni uko nasanze hari bene data bari babirimo”.
kik
Uretse ibi kandi Gitwaza yashimangiye ko banamushinjaga ubusambanyi, imbere y’abakiristo akaba yarasabye abifuza gukurikira abababwiraga ibyo byose, kubakurikira abashaka gusigara muri Zion Temple bagasigara.
Ap Gitwaza kandi yivugira ko abo yirukanye bagiye bamushinja byinshi birenze kuri ibi byatangajwe, bamushinja gufata icyumba cy’amasengesho agihinduramo salon de coiffure, kuzana alimentation muri zion Temple,… gusa we akisobanura avuga ko yabikoze kubera ubukene buri mu itorero, ko yashakaga amafaranga yo guhemba abo bayobozi bakoranaga [ba bishop].
Ap Gitwaza yavuze amagambo, bamwe bayafata nk’ateye agahinda aho asaba inkunga y’amasengesho, ngo asengerwe, yongere abe umwizerwa imbere y’abakiristo, abagiye ngo bagende amahoro abasigaye bakomezanye nyuma y’izi nkundura zose itorero ririmo.
Yagize ati: “Bazagire amahirwe rwose[aravuga abayobozi yirukanye], Uzabakoreshe n’ibirenze ibyo ntekereza, Gitwaza wari imbogamizi kuri bo baramuruhutse, noneho nanjye nongere nisuganye nshake Imana kuko nari naraguye, ngiye kongera gukizwa munsengere, munyizere, abakinkunze munyihanganire, munsengere, nongere nkizwe, tujyane mu ijuru. Murifuza ko njye nashya? Bababwiye ko naguye nimunsengere nkizwe”.
Abari abayobozi birukanwe, ni Bishop Bienvenue Kukimunu, Pastor Claude Okitembo Djessa, Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Richard Muya na Pastor Patrick Kamanzi.
Ap.Gitwaza avugwaho byinshi mu itangazamakuru
Ni kenshi hasohoka inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye Ap Gitwaza yahanuye, akavuga ko yeretswe n’ Imana, bamwe bagatyaha ndetse bakanabifata nk’ibihuha mu gihe hari ababyemera.
Ap.Gitwaza ahamya ko Imana yamuhishuriye byinshi bizaba ku rubyaro rwe, mu bana be 3 be, uwitwa Dawidi ngo Imana yamuhishuriye ko azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika [ibi byateje impaka mu bantu ko bidashoboka], si ibyo gusa kuko yanavuze ko i Kampala muri Uganda hari igihe bazaba bafite icyogajuru cyabo bwite (Satellite).
Mu mwaka wa 2015, Ap Gitwaza yari yavuze ko muri Nzeli hari ikimenyetso cyagombaga kugaragara kigaragaza impera y’Isi [ ibi nabyo byateje igikuba mu bantu ], yagize ati: “Ijuru rizerekana ikimenyetso cya kane aho izuba rizahinduka umwijima n’ukwezi kugahinduka amaraso. Ibyo bibaye inshuro ebyiri mu myaka ibiri, muri 2014 na 2015 kandi byabaye kuri Pasika no kuri Sukote (ku munsi mukuru w’ingando).
Tariki ya 24 Mata 2016, Ap Gitwaza Paul yazanye isanduku mu rusengero rw’itorero Zion Temple abereye umuyobozi mukuru, avuga ko ayikuye muri Israel nk’ikubiyemo amasezerano y’Imana azanye mu Rwanda. [ Iyi sankudu nayo yateje impaka ].
isandu
Abazi gukoresha murandasi (internet) baracukumbuye, Nyuma y’aho amurikiye imbaga y’abakiristo iyo sanduku dore ko yanavugaga ko ikoze muri zahabu, Inkuru zagiye zicicikana mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse n’amafoto ahanahana ku mbuga nkoranyambaga ariko benshi bayibazaho, binatera benshi gucukumbura ngo bamenye niba koko ari iya zahabu, abandi banibaza ukuntu amasezerano y’Imana atwarwa mu isanduku, n’ibindi.
Mu bagerageje gushakisha izina ry’aka gasanduku kuri internet basanze kagura amafaranga atarenze 33,27 by’amadorali ya Amerika, mu gihe Gitwaza we yavugaga ko ari zahabu idasanzwe, karimo amasezerano y’Imana. Kaguraga Amadorali ($33.27) atarenze ibihumbi 26 by’amafaranga y’u Rwanda (26,000Frs) mu mwaka wa 2015.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *