Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoresheje y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC, ihangayikishijwe n’intebe zagenewe abanyacyubahiro muri Stade ya Huye ziri ahantu hadasakaye kandi zidafite ubudahangarwa bwo kutangizwa n’imvura.
Izi mpungenge yazigejeje ku kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, RHA, kuri uyu wa 6 Nzeri 2023 ubwo yabazaga abayobozi bacyo ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu micungire y’imari n’umutungo.
Uwineza Beline, Visi Perezida wa PAC uri mu bagize iyi komisiyo basuye stade ya Huye, yagize ati: “Hari ibitarakosorwa, mwatubwiye ko biri muri rehability period. Ahubwo uranatubwira, izarangira ryari? VVIP wavuze, hari ibyo wavuze ngo defects zirakosorwa. Ikibazo dufite, kiriya gice cya VVIP kidatwikiriye, harimo intebe, ugiye kuri page ya 41 muri iyi raporo wazibona. Ziri ku gasozi ni ko nabivuga, ntihatwikiriye, imvura iragwa buri munsi, intebe zangirika, sina za zindi zijyaho amazi, ugahanagura bikarangira.”
Yakomeje ati: “Mwarazibonye aho zatoye uruhumbu. Kiriya ni ikibazo gikomeye, twahoze twibaza ‘ariko ubundi, mushyira ziriya ntebe muri VVIP mwumvaga zizatwikirwa n’ijuru?’, twari twayobewe ibyo ari ibyo. Uko zimeze kuriya ni intebe zikwiye kuba ziri ahantu hatwikiriye, zitajya ku gasozi. Buriya amafaranga twaziguze, ntituzayahomba? Twazicayeho, twarazibonye uko zimeze, umunsi uko wira, zigenda zangirika kurushaho.”

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Dr Nsanzineza Noà«l yasobanuye ko kuvugurura Stade ya Huye byakozwe huti huti kugira ngo yemererwe kwakira umukino wo gushaka itike ry’irushanwa ry’ibihugu bya Afurika rizwi nka CAN, gusa ngo nyuma haza kugaragara amakosa arimo kuba hari igice cyagenewe ‘VVIP’ kidasakaye.
Yagize ati: “Ndumva umukino wa mberewakiniwe kuri stade ya Huye wari wemewe na CAF warabaye mu kwezi kwa Munani. Ubwo rero kugira ngo haboneke igisubizo cyihuse, igihugu kitajya gukodesha stade hanze, ni bwo twahise twinjira ku cyo nakwita ‘Acceleration Mode’ yo ku-upgrading-a stade ya Huye, na yo dusanga igomba gukorwa mu bice bibiri, hari stade yari isanzwe ihari ariko hari ibyo yaburaga bigomba ku-upgrading-a, ni cyo kiriya gice mwasanze cyararangiye ariko nacyo buriya kigifite ibyo kibura, kigomba gusakarwa ndetse n’imyanya iri hariya 7900 tukayongera.”
Dr Nsanzineza yakomeje ati: “Nk’uko bisanzwe mu nyubako zose zibaho, ntabwo defects zijya zibura. Ni yo mpamvu tugira defect rehabilitee period. Defects rero zahagaragaye zaba izijyanye na Leakages kuri VVIP wing, stagnant water muri zone abakinnyi bambariramo ndetse n’izindi zagiye zigaragara hanze mu kibuga, ibyo byose biracyari muri defect rehability period, contractor yamaze kuba notified ko agomba kubikosora, bizakosorwa.”
Umuyobozi wa RHA yijeje PAC ko aya makosa yose yagaragaye mu myubakire y’iyi stade azakosorwa ubwo hazaba hubakwa icyiciro cya kabiri cyayo, nk’uko byari byarateganyijwe.
Kuvugurura stade ya Huye, icyiciro cya mbere, byatwaye Leta y’u Rwanda amafaranga (Frw) arenga miliyari 17. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari igaragaza ko habonetsemo inenge 19, cyane cyane mu byicaro 196 bya VIP.




