General (Rtd) James Kabarebe wakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) yavuze ko ari we wisabiye Umugaba Mukuru (CDS), Lieutenant General Mubarakh Muganga, kumushyira ku rutonde rw’abasezererwa, bakajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Tariki ya 30 Kanama 2023, Gen. Kabarebe, Fred Ibingira, Charles Kayonga n’abandi 9 bari ku rwego rwa ‘General’, abofisiye bakuru (Major-Colonel) 83, abofisiye bato 6 n’abasirikare bato 86 barasezerewe, 678 basoza amasezerano yabo muri RDF, abandi 160 basezererwa kubera uburwayi.
Muri videwo yashyizwe y’umuhango wo gusezerera aba basirikare yashyizwe hanze na RDF kuri uyu wa 7 Nzeri 2023, Gen (Rtd) Kabarebe wari uhagarariye bagenzi be, yumvikana avuga ko igihe cyari kigeze ngo ajye mu kiruhuko, kandi ngo ni we wabyisabiye.
Aragira ati: “Ijambo ryo kuvuga kuri uyu munsi ni ijambo ritoroshye kubera ko ni umunsi udasanzwe, ni umunsi mwiza cyane, ni umunsi w’ibyishimo birenze. Maze ukwezi kose kurenga ntekereza ijambo navuga kuri uyu munsi kubera ko nari nzi ko uyu munsi uzagera. CDS akora list yo gushaka abazajya muri retirement uyu mwaka, twarabiganiriye, ndamubwira nti ‘Niba ukora list, banza izina ryanjye hejuru y’abandi bose, abandi ubakurikize.’ Ndabimubwira, na we ni ko yabyumvaga.”
Gen (Rtd) Kabarebe, yavuze ko, bitewe n’ibyishimo, yagerageje inshuro nyinshi kwandika imbwirwaruhame azasomera mu muhango wo kumusezerera muri RDF, arazisiba, afata icyemezo cyo kuzavuga amagambo amuvuye ku mutima. Ati: “Ngera aho ngaho, mpitamo kuzavuga mbikuye ku mutima wanjye. Ntabwo ari amagambo akomeye cyane, nta n’ubwo agoranye, ariko ijambo mfite uyu munsi ni iryo gushimira.”
Uyu musirikare yavuze ko kuba we na bagenzi be barasezerewe muri RDF, ari byiza kuko byatumye baha umwanya abakiri bato kugira ngo buse ikivi cyabo. Ati: “Iyo mugeze mu myaka kuko igisirikare gikenera imbaraga, cyane cyane z’umubiri, gusezera ni ugutanga umwanya kugira ngo abakiri bato, bafite imbaraga, bakorere igisirikare kubera ko inyungu tuzibona mu gisirikare cyacu.”
Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko kuba we na bagenzi be barasezerewe mu gisirikare, bitavuze ko baretse igisirikare kuko ngo icyaba cyose, no mu gihe cyabera, bagaruka. Ati: “Nta cyashobora guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu aba bagabo bose mubona bahari. Ntabwo byashoboka. […] Ni ugukuramo uniform ariko ukamenya ko aho wayikenera, wayisingira ako kanya.”
Ashingiye ku bushobozi abona mu gisirikare cy’u Rwanda, Gen (Rtd) Kabarebe w’imyaka 64 y’amavuko abona gitanga icyizere cyo kurinda igihugu mu gihe kirekire kigera ku myaka 100.



