Mu gihe byatangazwaga ko umuhanzi Bebe Cool yagiye agirana ibibazo n’umuhanzi Gravity Omutujju na we wo mu gihugu cya Uganda, bapfa kuba yararirimbye indirimbo ayita “Zuena” izina ry’umugore we.
Ku ruhande rwa Zuena, yatangaje ko ntacyo biba bimutwaye, yaratwa ubwiza cyangwa anengwa ibyo bashaka, nta kibazo kirimo.

Ati: “Mu by’ukuri ntabwo nari narigeze numva iyo ndirimbo, umuhungu wanjye yansanze mu rugo ambwirako hari umuhanzi wandirimbye, nta makimbirane nagiranye na Gravity ndetse na Bebe Cool nta kibazo bagiranye”.
Uyu mugore akomeza avuga ko nta kibazo yaterwa n’umuntu wamuririmbye, ahubwo ko ibyo bitamutwara igihe cye, ko ahugiye mu mishinga ye ibyara inyungu, yo gukora gato.

Zuena Kirema ni umugore w’umuhanzi Bebe Cool, uzwiho kugirana amakimbirane n’abandi bahanzi bo muri Uganda cyane cyane Dr Jose Chameleone, bose birata ubutunzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itsinda ry’abahanzi “Goodlife” rigizwe na Weasel na Radio, nabo bakizamuka mu muziki bigeze kuririmba Zuena. Ntabwo Gravity Omutujju ari we waba uririmbye uyu mugore bwa mbere.
Zuena yashakanye na Cool mu 2003, bafitanye abana 5. Urukundo umugabo we amukunda arurata aho ari hose, aho agaragara amusomera mu ruhame n’ibindi bikorwa byo kumurata ubwiza.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com


