Maroc: Ababarirwa mu magana bishwe n’umutingito

Sangiza iyi nkuru

Abantu barenga 600 ni bo bimaze kumenyekana ko bapfuye, nyuma y’umutingito ukomeye waraye wibasiye igihugu cya Maroc.

Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu yatangaje ko umutingito wibasiye iki gihugu wari ku gipimo cya 6.8.

Ni umutingito waturutse mu misozi miremire ya Atlas iherereye mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’umujyi wa Marrakesh.

Wabaye 23:11 zo muri Maroc (00:11 z’i Kigali), gusa nyuma y’iminota 19 uza gukurikirwa n’undi wari ku kigero cya 4.9.

Minisiteri y’umutekano w’imbere muri Maroc yatangaje ko abapfuye biganjemo ab’i Marrakesh no mu gice cy’amajyepfo y’uyu mujyi.

Iyi Minisiteri itangazo yasohoye ryavugaga ko “Imibare y’ibanze igaragaza ko abantu 296 bishwe [n’umutingito] mu ntara ndetse n’imijyi ya al-Haouz, Marrakesh, Ouarzazate, Azilal, Chichaoua na Taroudant”, mbere y’uko iyo mibare yiyongera.

Yunzemo ko abantu 153 bakomeretse bajyanwa mu bitaro, gusa amakuru avuga ko abakomeretse bamaze kumenyekana barenga 320.

Amashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa X (Twitter ya kera) yerekana zimwe mu nzu zaguye, izindi zititira ku buryo inkuta z’izaguye hari aho zari zafunze imihanda.

Muri aya mashusho abaturage bagaragara birukanka n’igihunga cyinshi barwana no gusohoka mu mazu yabo.

Amakuru avuga ko nk’abatuye i Marrakesh bahisemo kurara hanze y’amazu yabo birinda ko bagirwaho ingaruka n’indi mitingito ikomeye.

Umuturage witwa Abdelhak El Amrani yabwiye AFP ko umutingito wabaye “wari uremereye cyane.”

Yunzemo ati: “Abaturage bose bababaye kandi bafite igihunga. Abana bariraga na ho ababyeyi bataye umutwe.”

Amakuru avuga ko uriya mutingito wanumvikanye mu murwa mukuru, Rabat (ku ntera y’ibilometero birenga 350) ndetse no mu mujyi ya Casablanca na Essaouira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *