Kazungu ucyekwaho kuba ‘umwicanyi ruharwa’ yahoze ari umwarimu: Meya wa Kicukiro

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yatangaje ko Kazungu Denis uheruka gutabwa muri yombi akekwaho ubwicanyi bukomeye yahoze ari umwarimu.

Ku wa Kabiri tariki ya 05 Nzeri ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Kazungu Denis ukekwaho “kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga.”

Iyo nzu uherereye mu kagari ka Busanza ho mu murenge wa Kanombe w’akarere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye ko uriya mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yajyaga ajya mu tubari akumvisha abagore yahasangaga gutahana iwe mu rugo, yabagezayo akabica nyuma yo kubiba no kubasambanya.

Nyuma yo kubica ngo yahitaga abajugunya mu mwobo yari yaracukuye mu gikoni cye.

Kuri ubu haracyari urujijo rwinshi ku bijyanye n’uko Kazungu yaba yaragiye yica bariya bantu bataramenyekana umubare.

Umunyamabanga Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro mu kiganiro aheruka guha The New Times, yagize bike atangaza kuri uriya mugabo.

Kugeza ubu nta byinshi bizwi ku muryango wa Kazungu, incuti ze, abo bakoranaga cyangwa abamuhaga ubufasha, gusa iperereza riracyakomeje.

Meya Mutsinzi avuga ko Kazungu Denis yavugaga ko ari imfubyi, gusa nta yandi makuru y’inyongera yari amuzwiho.

Yavuze ko ikizwi neza ari uko Kazungu yari afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, ndetse akaba yarigeze gutangaza ko mu gihe cyashize yigeze gushinga ishuri rye mu buryo bwa business.

Meya wa Kicukiro avuga ko Kazungu yigishaga isomo ry’Icyongereza muri iryo shuri rye.

Yagize ati: “We avuga ko iryo shuri ryari riherereye i Remera, akaba yaratangaga amasomo y’umugoroba.”

Yakomeje avuga ko Kazungu Denis yagiye akora ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, gusa amakuru arambuye kuri byo akaba ataramenyekana.

Mutsinzi avuga ko mu bihe byashize uriya mugabo ukekwaho ubwicanyi yagiye akorera ingendo mu bihugu bya Kenya na Uganda bitekerezwa ko zari zifitanye isano n’ubucuruzi bwe.

Andi makuru atangaje yerekana ko Kazungu yanigeze gukorana na Marriott Hotel y’i Dubai, n’ubwo nta makuru afatika yerekana ko yaba yarigeze akorera ingendo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Meya Mutsinzi avuga ko mu nyandiko zasanzwe kwa Kazungu harimo “Pasiporo yerekana ingendo yagiye akorera muri Kenya na Uganda. Twanabonye amasezerano y’akazi yagiranye na Marriott Hotel Dubai nk’umurinzi wayo.”

Kuri ubu iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane niba ahandi hantu Kazungu yagiye atura ataragiye ahakorera ibyaha nk’ibyo akekwaho gukorera mu Busanza.

Meya wa Kicukiro yavuze ko ashingiye ku byaha by’ubugome uriya mugabo akekwaho, bishoboka ko atari amaze umwaka umwe wonyine abikora ari na yo mpamvu hakomeje gushakishwa ahandi yaba yarigeze gutura ngo hagenzurwe.

Bivugwa ko Kazungu yageze mu Busanza aho yibanaga avuye ahazwi nko kwa Rwahama ku Kimironko, aho yari asanzwe akodesha.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Kazungu ucyekwaho kuba ‘umwicanyi ruharwa’ yahoze ari umwarimu: Meya wa Kicukiro
    Bagenzure neza iyo mirambo yishe niba ntabice by’umubiri yayikuragamo Wenda akaba yarakoraga business yo gucuruza ingingo z’abantu,none abobantu yabicaga kuzihe nyungu?cg afite abamukoreshaga kunyungu runaka?

  2. Kazungu ucyekwaho kuba ‘umwicanyi ruharwa’ yahoze ari umwarimu: Meya wa Kicukiro
    Kazungu uwo afite daimon bakorana? Kko ntiwakora ibyo uri muzima ? Akwiye gusuzumwa no mumutwe?

  3. Kazungu ucyekwaho kuba ‘umwicanyi ruharwa’ yahoze ari umwarimu: Meya wa Kicukiro
    nahamwa nibyaha ahanishwe ibihano bikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *