Ikigo IREMBO cyasabwe gusubiza amafaranga abakiriya kitahaye serivisi

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC, yasabye ikigo Irembo gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga kwishyura abakiriya cyakiriye amafaranga yabo kandi kitarabahaye serivisi.

Ubu busabe bwatanzwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2023 ubwo abayobozi bo muri Irembo barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru, Bimpe Israà«l bageraga imbere y’abadepite bagize PAC bayobowe na Muhakwa Valens.

Depite Mutesi Anitha yibukije Irembo ko ibereyemo abaturage amafaranga. Ati: “Nashakaga njyewe kugira comment kuri ayo mafaranga. Ni byiza ko bashyizeho ingamba, n’ayo mahugurwa ku bakozi babishinzwe kugira ngo ibyo bibazo ntibizongere kuvuka. Ariko hari amafaranga uyu munsi mu by’ukuri abaturage baberewemo.”

Uyu mudepite yabajije ati: “Ko muri kutubwira ngo muzabikora, ibi bintu bimaze igihe, abaturage bafite imyenda, iri aho ngaho, nagira ngo rwose mutubwire, ni amafaranga makeya, kubera iki ibi bintu bitakorwa mu cyumweru kimwe bikarangira ariko utu dufaranga tw’abaturage bakatubona ku gihe?”

Umukuru wa PAC, Muhakwa, yunzemo avuga ko umuturage aba akeneye amafaranga ye, uko yaba angana kose, mu gihe atahawe serivisi. Ati: “Buriya ifaranga ry’umuturage n’iyo ryaba 100, kuri we aba yumva icyo yagombaga kubona mu gihe atakibonye, aba akwiriye kurisubizwa.”

Depite Uwimpaye Jeanne d’Arc yabwiye Irembo ko umuturage akwiye gusubizwa amafaranga ye, n’iyo yaba yaribeshye. Ati: “Njyewe ndashima ibimaze gukorwa mu Irembo, mufite na initiative nziza ariko mwongereho ko umuntu atarengana ngo ni uko yibeshye. Kuba naba nibeshye, ashobora kutagira ubumenyi kuko ntabwo abaturage bacu bose bize IT. Ashobora kutagira ubumenyi, agashyiraho cya cyangombwa kitari cyo. Ashobora no kutabyumva , cyokora bashyizeho n’Ikinyarwanda, ariko hari n’abatazi gusoma.”

Yakomeje ati: “Mu gihe yibeshye, serivisi ntayibone, numva uko kotomatiza, muzashyireho ko ahita abona amafaranga y’iwe. Byere kubaho kubanza kugenzura, ‘Ni nde wateye kudahabwa serivisi?’ N’ubwo byamuturukaho, ni amafaranga. Iyo bigeze ku mafaranga, wishyura serivisi wabonye. Mu gihe atayibonye rwose, numva bikwiye kugendana no gusubizwa amafaranga.”

Depite Uwimanimpaye yasabye ko Irembo ryafatira urugero ku rwego rw’abinjira n’abasohoka (Immigration) kuko rwo rusanzwe rusubiza abakiriya amafaranga mu gihe bakoze amakosa basaba ibyangombwa birimo pasiporo.

Umuyobozi w’Irembo, Bimpe, yasezeranyije PAC ko iki kibazo bagiye kugikemura. Ati: “Ndabyemera ko amafaranga ari make, ni ibintu tugomba guhita dukoraho, tukabikora, hanyuma uko Immigration igusubiza, ni twe dukorana na bo kugira ngo tube twasubiza ayo mafaranga byihuse. Icyo nibwira ko tugomba guhindura mu mikorere yacu ni ukwishyiramo ko hari ubwo umuntu akora amakosa kuko iyo umuntu aje ku rubuga IREMBO, nta kindi kintu aba agamije, ni serivisi aba ashaka, ntabwo yaba aje gutakaza amafaranga ye cyangwa gusiragiza umukozi.”

Bimpe yemeranyije na Depite Uwimanimpaye ko iyo umukiriya akoze ikosa, adakwiye guhomba amafaranga ye. Ati: “Ni ukwishyiramo ko, niba habayemo ikosa, ntabwo tumuhanira ikosa yakoze ngo dutware amafaranga ye. Ni ukuvuga ngo iyo umuntu yakoze ikosa, ni gute twahita tuyamusubiza? Ubwo ni uburyo twakwigaho kugira ngo tubikore ku buryo applications zose zabaye rejected, umuntu yahita asubizwa amafaranga ye.”

Hari ikindi kibazo cy’abishyura serivisi z’Irembo inshuro ebyiri. Umuyobozi w’Irembo yasezeranyije PAC ko bose bazaba barishyuwe mu Kuboza 2023. Ati: “Muri action plan yacu twari twihaye kugeza mu kwa 12/2023, kuba twakoze ibintu bibiri, kwishyura abantu bose barimo aya mafaranga, abishyuye ntibahabwe serivisi cyangwa abishyuye kabiri. Hanyuma twari twanihaye intego ya kabiri yo kuvuga ngo ‘Dushyireho uburyo, guhera uyu munsi, umuntu wishyuye kabiri, amafaranga ahite ayasubizwa cyangwa umuntu wese serivisi yimwe, ahite asubizwa amafaranga. Rero uyu munsi iyo umuntu yishyuye kabiri, amafaranga ahita ayasubizwa, biri automatic, icyo cyo twaragikemuye.”

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ikigo IREMBO cyasabwe gusubiza amafaranga abakiriya kitahaye serivisi
    Mudufashije mwagamagaza na canal Box, na moblecash, ntubasubiza, ayo batatangiye service,ejobundi canal box,yandiye 40k,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *