Kim Jong Un yahaye isezerano Putin

Sangiza iyi nkuru

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kuri uyu wa Gatatu yagiranye ibiganiro na mugenzi we Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru uri mu ruzinduko mu Burusiya.

Mu gito cyo ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri ni bwo Kim yageze mu Burusiya atwawe na gariyamoshi.

Ibiganiro bye na Putin byabereye mu gace ka Vostochny cosmodrome, mu burasirazuba bw’u Burusiya.

Mu byo Perezida wa Koreya ya Ruguru yijeje mugenzi we w’u Burusiya harimo kumufasha “guhashya ba mpatsibihugu.”

Yagize ati: “Tuzashyigikira buri gihe ibyemezo bya Perezida Putin kandi tuzafatanya mu rugamba rwo kurwanya ba mpatsibihugu.”

Koreya ya Ruguru iri mu bihugu mbarwa byakunze gushyigikira icyemezo cy’u Burusiya cyo gushoza intambara kuri Ukraine.

Ni icyemezo cyakora cyakunze kwamaganwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bidacana uwaka n’ubutegetsi bw’i Pyongyang ndetse na Moscow, ndetse ibyinshi muri byo byafatiye u Burusiya ibihano byo mu rwego rw’ubukungu.

Mu rwego rwo guhangana na biriya bihugu byari binitezwe ko Putin na Kim baganira ku bijyanye no kuba Koreya yaha u Burusiya intwaro, gusa ntibiremezwa niba iyi ngingo bayiganiriyeho.

Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byamaze amasaha abarirwa muri abiri.

Putin ku ruhande rwe yijeje Kim ko u Burusiya buzafasha Koreya ya Ruguru kubaka ibyogajuru, nyuma y’uko iki gihugu kigerageje kubyubaka incuro irenze imwe bikarangira bikinaniye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *