Perezida Kagame yasabye Minisitiri Gasore kwima amatwi abazamubwira ‘utugambo’

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kanama, yakiriye indahiro ya Dr Gasore Jimmy aheruka kugira Minisitiri mushya w’Ibikorwa remezo.

Ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri ni bwo Gasore yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa remezo, asimbuye muri izo nshingano Dr Nsabimana Ernest wari uzirimo kuva muri Mutarama 2022.

Perezida Kagame yabwiye Minisitiri Gasore ko “imirimo ajemo ni ibisanzwe bikorwa n’abantu, n’ubwo byaba bikomeye ariko ni ibishoboka.”

Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yamuhaye harimo gushyira ku ruhande inyungu ze ku giti cye agashyira imbere iz’Abanyarwanda.

Yavuze ko “buri muntu wese afite uburenganzira bwo gushaka kuzamura intera y’imibereho ye, ariko iyo byageze kuri izo nshingano ubanza gukorera no kuzamura ubuzima bw’abandi, ari bo Banyarwanda. Ni cyo gikwiriye kuba kibanza muri byose.”

Perezida Kagame yibukije Minisitiri Gasore n’abandi bayobozi ko ari ngombwa cyane gukora ibintu bikajya mu bikorwa.

Yavuze ko hari imishinga myinshi igihugu kigira igahera “mu nyigo, mu mvugo, mu nama no mu gusaba imbabazi”, agaragaza ko ibyo byose mu gihe byakorwa nta kigaragara cyahindura ubuzima bw’abantu kibivuyemo bisa nko “gukora ubusa.”

Perezida Kagame kandi yasabye Gasore guha umwanya akazi, akirinda abashobora kumubwira utugambo bagamije kumuca intege.

kumuca intege cyangwa kumubwira ibindi bitubaka.

Yagize ati: “Ntuzajye gutinzwa n’abakubwira utugambo, wowe ukore ukuntu uko ubyumva kandi ukwiriye kuba ubyumva…abantu bazareke kukurangaza cyangwa ngo bagushyire mu mvugo….”

“Nagira ngo nkugire inama uri mushya muri aka kazi ntuzajyemo ngo hagire abantu bavangavanga cyangwa ya mvugo mbi ica abantu intege, wowe urebe akazi ibindi ubyihorere, ndetse bigere aho abakora nabi badahabwa intebe yo kwicaraho, oya abakora nabi nta ntege baba banafite ntihakagire n’uwo baterabwoba ngo bamubuze gukora.”

“Wowe kora akazi kawe, jya mu bikorwa ba bandi bamenyereye kwicara mu biro bakaba abantu baremereye bakuru, ibyo wowe ntuzabijyemo.”

Perezida Kagame yanibukije Gasore ko igihe abonye hari uwo ayobora udakora neza, afite inshingano zo gutuma afatirwa imyanzuro imukwiriye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *