Dr Jose Chameleone yatunguye abantu ajya gushaka Pasiteri ngo amusengere (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe muri Uganda hakomeje igiterane cy’iminsi 77 y’ikuzo (77 days Of Glory) kiyobowe na Pasiteri Robert Kayanja, abantu benshi muri kiriya gihugu bakomeje gushikirayo bakurikiranye ibitangaza byinshi bitandukanye, aho ngo asengera abantu bakabona imodoka, amafaranga n’ibindi,ariko ku muhanzi Dr jose Chameleone we siko bimeze.
Uyu muhanzi yatunguye abantu kuri iki cyumweru ubwo yongeraga kugaragara muri ariya materaniro yaje gushaka uriya mukozi w’Imana ngo amusengere ariko abantu bari batuje biteze icyo uyu muhanzi ari busabe Pasiteri, bagatungurwa no kumva asaba ko bamusengera kugira ngo igitaramo ari gutegura kizagende neza.

Dr Jose Chameleone yasabye ko bamusengera, igitaramo cye kikazagenda neza
Dr Jose Chameleone yasabye ko bamusengera, igitaramo cye kikazagenda neza

Ni mu gihe kandi uyu muhanzi Dr Jose Chameleone yari amaze igihe ahakanye yivuye inyuma ko adashobora gusengera mu idini y’abarokore by’umwihariko abo muri ADEPR, ariko abantu bakaba batangiye guhwihwisa ko yaba agiye kuva ku k’ejo akaza mu rusengero.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki giterane cyiswe icy’iminsi 77 y’ikuzo (77DOGs) ni iminsi abaturage bo mu bice bitandukanye bya kiriya gihugu baba bahuriye hamwe bagasenga, aho baba biteze ibitangaza bidasanzwe.
Mu cyumweru gishize, nibwo uyu mukuru w’itorero pasiteri Robert Kayanja yasezeranyije imiryango igera kuri 270 umunsi umwe.
Nyuma yo grsengerwa, uyu muhanzi yaririmbye
Nyuma yo grsengerwa, uyu muhanzi yaririmbye

Muri uyu muhango, umuhanzi Chameleone n’umuryango we bagaragaje gusa n’abiyeguriye Imana hanyuma barasengerwa banaririmba indirimbo ye yaririmbiwe Imana, Yesu Bwo’omwetaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *