Igikombe cy’Amahoro: Rayon Sports yakomeje muri ¼ nyuma yo gutsinda Musanze

Sangiza iyi nkuru

Mu mukino wahuje ikipe ya ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya musanze muri 1/8 kuri iki cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2017, iyi kipe yabashije gukomeza muri ¼ nyuma y’uko biguye miswi ku bitego 3 kuri 3.
Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari ari ibitego 2-1 byatsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa 6 na 17 ku ruhande rwa Rayon Sports, na Peter Otema ku ruhande rwa Musanze wagomboye mu minota y’inyongera y’igice cya mbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igice cya kabiri cyatangiye Musanze igerageza kotsa igitutu Rayon Sports ishakisha uko yakwishyura igitego cya kabiri, ariko bibanza kuba iby’ubusa Rayon Sports iyinjiza igitego cya gatatu. Musanze yaje kubigeraho ku munota wa 17 w’igice cya kabiri ubwo Mawombi Jean Pierre wa Musanze yatsinze igitego kiza bityo biba bibiri kuri bibiri. Ku monota wa 20 Peter Otema yari yongeye gutungura Bakame ariko awushyira ku bw’amahirwe ya Bakame uwushyira hanze hanze.
Mu yandi magambo, ikipe ya Musanze yatunguranye ubwo yabashaga guhangana na Rayon ndetse ikanayishyura ku kaburembe.
Ku munota wa 87 nibwo ikipe ya Musanze yagomboye igitego cya gatatu ku ikosa rya Mugabo Gabriel utabashije kuvana umupira mu izamu wari utewe na Peter Otema maze Pignol wa Musanze akoreshe imbaraga umupira awushyira mu rushundura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umukino waje kurangira ari 3-3 ariko bikaba 5-4 ku giteranyo cy’imikino yombi bityo Rayon Sports ikaba yahise ibasha gukomeza mu mikino itaha ya ¼, cyakora ibi bikaba biyiha amahirwe yo gukomeza inzira yo kwisubiza iki gikombe.
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *