Abasirikare ba Afurika y’Epfo bishwe n’umuraba wabahanuye ku bwato

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu ushize, abasirikare batatu barwanira mu mazi ba Afurika y’Epfo barapfuye nyuma y’umuraba uremereye wakubise ubwato bwabo bugendera munsi y’amazi (Submarine) ku nkombe za Kommetjie hafi ya Cape Town, nk’uko byatangajwe na Perezidansi kuri uyu wa Kane, itariki 21 Nzeri.

Abasirikare barindwi bakora kuri ubu bwato bakubiswe n’amazi abakura hejuru y’ubwato bwa submarine bwa Afurika y’Epfo bwitwa SAS Manthatisi abajugunya mu nyanja mu gihe hitabajwe kajugujugu mu kugerageza kubatabara.

Perezidansi yagize iti: “Mu gihe abakozi bo mu bwato bose babonetse, hapfuye abantu batatu. Abandi, barimo ofisiye mukuru bararembye, barimo kuvurirwa mu bitaro ”.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga, Perezida Cyril Ramaphosa, akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Afurika y’Epfo, yihanganishije imiryango yapfushije abayo ndetse n’igisirikare.

Ati: “Ibitekerezo byanjye n’amasengesho yanjye bigere ku miryango, inshuti, abayobozi b’ingabo, ndetse na bagenzi b’abakozi twabuze”.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Abasirikare ba Afurika y’Epfo bishwe n’umuraba wabahanuye ku bwato
    Ubundi se nk’ubu bajyaga he koko?
    Cyangwa niyo yari sortie yabo yambere mu nyanja?

    Ils se sont faits avoir comme des bleus, les pauvre!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *