RDC igiye kwimurira ambasade i Yeruzalemu naho Israel ifungure ambasade i Kinshasa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo izimurira ambasade ya yo muri Israel i Yeruzalemu ivuye i Tel Aviv nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Netanyahu, wabonanye na Perezida wa Congo Felix Tshisekedi mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yatangaje ko Israel nayo izafungura Ambasade i Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibihugu bike kugeza ubu nibyo bifite ambasade zabyo i Yeruzalemu, mu gihe ibindi byinshi byakomeje kuzigira mu mujyi wa Tel Aviv uri ku nkombe, ari nawo huriro rikuru ry’ubukungu rya Israel.

Mu gihe Israel ifata Yeruzalemu nk’umurwa mukuru w’iteka kandi utagabanywa wa yo kandi igashaka ko ambasade zose zigira icyicaro aho, benshi ku Isi ntibemera ubusugire bwa Israel kuri uyu mujyi wose, basanga Palestine na yo ifiteho ijambo.

Abanyapalestine bifuza ko umurwa mukuru w’igihugu cyabo cyigenga waba mu gice cy’uburasirazuba bw’umujyi, Israel yigaruriye mu ntambara yo mu 1967.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *