Abantu batanu bakekwaho kuba intasi z’u Burusiya bagomba kugezwa imbere y’urukiko mu Bwongereza bashinjwa icyaha cyo gucura umugambi wo gutata.
Ku wa Kabiri, Orlin Roussev, Bizer Dzhambazov, Katrin Ivanova, Ivan Stoyanov, na Vanya Gaberova bazitaba urukiko rw’ibanze rwa Westminster.
Vanya Gaberova bivugwa yakoraga mu bijyanye n’iby’ubwiza (beautician) kandi yatsindiye ibihembo muri urwo rwego ndetse akaba umukemurampaka mu marushanwa ya eyelash.

Aba benegihugu ba Bulgaria “barashinjwa umugambi wo gukusanya amakuru yagirira akamaro umwanzi hagati ya Kanama 2020 na Gashyantare 2023”.
Bije bikurikira iperereza ryakozwe n’Igipolisi cy’u Bwongereza nk’uko tubikesha BBC.
Bivugwa ko abaregwa bakoreye mu kagari k’ubutasi bakorera inzego z’umutekano z’u Burusiya kandi ko iki gikorwa cyarimo no kugenzura abantu bahigwa n’u Burusiya.
Bararegwa kuba barakoze ibikorwa bifatika mu Bwongereza no mu Burayi no gukusanya no kugeza amakuru kuri Leta y’u Burusiya.
Roussev, ufite imyaka 45, ngo yaba yarakoreye ibikorwa mu Bwongereza kandi yakoraga nk’umuhuza w’abakiraga ubwo butasi.
Abapolisi basatse inyubako i Londres na Norfolk zabagamo batatu mu baregwa, Roussev, Dzhambazov w’imyaka 41 na Ivanova w’imyaka 31, bivugwa ko basanganwe pasiporo z’impimbano ndetse n’indangamuntu z’u Bwongereza, Bulgaria, u Bufaransa, u Butaliyani, Espagne, Croatia , Slovenia, u Bugereki, na Repubulika ya Czech.


