Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko ishyamba atari ryeru hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu, Gen Prime Niyongabo.
Mu cyumweru gishize ni bwo mu Burundi humvikanye amakuru y’uko haba hari icy’ikango cya coup d’Ă©tat, n’ubwo Minisiteri y’Itumanaho nyuma yaje kuyanyomoza ivuga ko ari “ibihuha”.
Ni amakuru yavuzwe nyuma y’uko mu mujyi wa Bujumbura ahakorera Radiyo na Televiziyo by’igihugu (RTNB) hagaragaye abasirikare bari bahakajije umutekano, barimo abo mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda inzego nkuru z’igihugu.
Ibya coup d’Ă©tat mu Burundi by’umwihariko byavuzwe mu gihe Perezida Ndayishimiye yari atari mu gihugu, dore ko yari i Havana muri Cuba aho yari yitabiriye inama y’Umuryango wa G77 n’u Bushinwa.
Amakuru avuga ko ibya Coup d’Ă©tat yahwihwishijwe mu Burundi yatijwe umurindi n’icyemezo cya Perezida Ndayishimiye washatse kwirukana Gen Prime Niyongabo, gusa bikarangira kidashyizwe mu bikorwa na Minisitiri w’Intebe, Gen Gervais Ndirakobuca.
Radio Publique Africaine (RPA) yatangaje ko ifite amakuru ikesha bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Burundi, y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye amaze igihe afite umugambi wo kwirukana Gen Prime Niyongabo; ibyatumye umwuka uba mubi hagati y’aba bagabo bombi.
Iki gitangazamakuru andi makuru yizewe kivuga ko cyahawe n’abakora muri Perezidansi y’u Burundi, avuga ko mbere gato y’uko Ndayishimiye ajya muri Cuba ku wa 10 Nzeri 2023, yahamagaje GĂ©nĂ©ral de Brigade Jules Ndihokubwayo ukuriye Protocole mu biro bye akamusaba gusohora mu izina rye iteka ryirukana Gen Prime Niyongabo ku nshingano z’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi.
Iki cyemezo cyakora cyagombaga guhabwa umugisha na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca, gusa kigatangazwa nyuma y’uko Ndayishimiye yagombaga kuba yamaze kugera i Havana.
Amakuru kandi avuga ko Ndayishimiye yategetse GĂ©n de Brig Ndihokubwayo gukaza umutekano ahakorera RTNB, by’umwihariko hakarindwa abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu nyuma gato y’uko Gervais Ndirakobuca yari kuba yamaze gusinya iteka ryirukana Gen Niyongabo.
Bitandukanye n’amabwiriza yari yatanzwe, umukuru wa Protocole mu biro bya Ndayishimiye ngo yohereje abasirikare bo kurinda RTNB mbere y’uko iteka risohorwa.
Ni icyemezo ngo uyu musirikare yihutiye gufata yibwira ko Ndirakobuca ari bushyire mu bikorwa amabwiriza yari yahawe, nk’uko byemejwe na bamwe mu basirikare bakuru muri FDNB ndetse n’abo mu nzego z’ubutasi.
Amakuru avuga ko Minisitiri w’Intebe Gervais Ndirakobuca yanze gusinya iteka ryirukana Gen Prime Niyongabo, kuko yahise amenyesha GĂ©nĂ©ral de Brigade Jules Ndihokubwayo ko we na Ndayishimiye batari bigeze bariganiraho.
Ni Ndirakobuca wunzemo ko ategereje ko Perezida w’u Burundi agaruka mu gihugu kugira ngo babiganireho; ibyatumye abasirikare bari boherejwe kuri RTNB basabwa gusubira kuri Perezidansi aho basanzwe bakorera.
Kugeza ubu Perezida Ndayishimiye ntabwo aragaruka mu gihugu kuko nyuma yo kuva muri Cuba yahise yerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; aho yitabiriye Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye.


