USA: Umusenateri ukomeye n’umugore we bakurikiranweho ibyaha bya ruswa

Sangiza iyi nkuru

Senateri ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bob Menendez n’umugore we bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa, aho abashinjacyaha bo muri Amerika bashinje aba bombi kwakira ruswa kubera ibikorwa bitandukanye bya ruswa, harimo no gukoresha imbaraga z’ishyaka ry’abademokarate muri politiki y’ububanyi n’amahanga mu nyungu za Misiri.

Kuri uyu wa Gatanu, Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Manhattan bwashinje Menendez n’umugore we Nadine kwakira ruswa y’amadorari amagana ifitanye isano n’abacuruzi batatu bo muri New Jersey.

Inyandiko y’ibirego igira iti: “Muri ruswa harimo amafaranga, zahabu, kwishyurwa ku nguzanyo y’inzu, igihembo cy’akazi katerekanwe, imodoka nziza, n’ibindi bintu by’agaciro.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gusaka mu rugo rw’abashakanye bahasanze udutafari twa zahabu dufite agaciro k’amadorari 100.000 n’amadolari 480.000 ahishemu nzu.

Menendez n’umugore we bakurikiranyweho ibyaha bitatu: umugambi wo gutanga ruswa, umugambi wo gukora uburiganya mu gutanga serivisi, no gucura umugambi wo kwambura abantu hitwajwe uburenganzira bw’umuyobozi.

Ibiro bya senateri ntabwo byahise bisubiza icyifuzo gisaba ibisobanuro cy’ibiro ntaramakuru Reuters.

Umunyamategeko w’umugore wa Menendez ntabwo yahise asubiza ubutumwa busaba ibisobanuro kuri Associated Press. Ibiro ntaramakuru byavuze ko ubutumwa bwanahawe umuvugizi wa Senateri Menendez n’umujyanama we wa politiki.

Menendez, ufite imyaka 69, umuyobozi wa komite ikomeye ya Sena ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, yari yarigeze gushinjwa muri New Jersey kwemera amatike y’ubuntu y’indege, imisanzu yo kwiyamamaza ndetse n’izindi ruswa zatanzwe n’umutunzi kugira ngo abone ubutoni.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *