Nyagatare: Kumara amezi atanu badahembwa, bitesheje agaciro abaganga ba Rwempasha

Sangiza iyi nkuru

Abaganga bo mu kigo nderabuzima cya Rwempasha, mu karere ka Nyagatare baravuga ko bamaze amezi atanu badahembwa, ku buryo abo babereyemo amadeni babafata nka ba bihemu ntibabahe agaciro.
Bamwe mu baganga bo ku kigo nderabuzima cya Rwempasha, mu karere ka Nyagatare, bavuga ko iki kibazo cyatangiye umwaka ushize , ubwo hahindukaga uburyo bwo guhembwa maze bikaza kurangira batongeye guhembwa kugeza magingo aya.
Ibi ngo bituma babaho nabi nk’uko babivuga. Umwe ati “ izina Muganga muri Rwempasha ubu riri guta agaciro kubera ibibazo by’amadeni bananiwe kwishyura”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muganga utarashatse ko amazina ye atangazwa aragira ati ”mu by’ukuri biradukomereye ,tugeze aho tunanirwa kubera kudahembwa kandi dushoboye ibyo dukora , ntabwo wakora akazi utariye .Twafashe amadeni ku maduka duturanye none twananiwe kwishyura .”
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima nawe yemeza ko uku gutakamba kwaba bakozi gufite ishingiro kuko nawe ngo arabibona kandi ngo bikomeje gutya nta musaruro wazongera kuboneka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwo buvuga impamvu zateje iki kibazo ko atari amafaranga, ngo ari amakosa y’abakozi ubwabo. Meya Mupenzi George ati “nta kibazo cy’amafaranga gihari, kuko dufite ibigo nderabuzima byinshi, ariko Rwempasha nibo badahembwa. Ikibazo nibo bagiteje, twahinduye sisitemu(uburyo) yo guhemberamo, bo bakomeza iyari isanzwe itemewe”.
Gusa uyu muyobozi avuga ko iki kibazo cyamenyekanye kikaba kirimo gushakirwa umuti, ku buryo bishobotse ukwezi gutaha ngo babona amafaranga yabo.
Agira ati, “ikibazo kirazwi ,kandi kiri gukurikiranwa ku buryo mu gihe kingana n’ukwezi kiba kimaze gukemuka.”
Uku kudahemberwa igihe kw’ aba baganga ni imwe mu mpamvu ishobora guteza ibibazo bya hato na hato mu kazi bakora ka buri munsi ndetse n’ababa babagana bikabaviramo kutakirwa neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Prince Theogene NZABIHIMANA

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *