Kuri uyu wa Gatandatu itariki ya 23 Nzeri 2023, Maj Gen A Kagame Umuyobozi wa Joint Task Force y’inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zoherejwe muri Mozambique, yakiriye ku cyicaro cyabo intumwa ziyobowe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Gisirikare cya Mozambique (FADM), Brig Gen Chongo Vidigal, aherekejwe na J2 Brig Gen Recaldo Macuvelle hamwe n’abandi basirikare bakuru muri FADM. Ubuyobozi bwa JTF (Joint Task Force) bwateranye kandi buyobora inama yahuje impande zombi (RSF & FADM).
Intego y’inama yari iyo gusuzuma ibikorwa. Mu izina rya RSF (Rwanda Security Force), Maj Gen A Kagame Umuyobozi wa RSF-JTF Command yamenyesheje izo ntumwa iby’ibikorwa biri gukorwa na RSF mu karere ishinzwe gukoreramo.

Ubuyobozi bwa JTF bwagaragaje ko bushimira ubufatanye buriho hagati ya RSF na FADM kandi yizeza ubufatanye mu bikorwa biri imbere mu kurwanya iterabwoba ry’abaterabwoba bafite imikoranire na Leta ya Kisilamu mu Ntara yo mu majyaruguru ya Mozambique ya Cabo Delgado.

Umuyobozi w’intumwa za FADM, Brig Gen Chongo Vidigal, yashimye inkunga ya RSF mu kugarura amahoro n’umutekano birambye mu Ntara ya Cabo Delgado.


