Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, yasabye abayoboke b’iri shyaka gukuraho abo yise Ibirura kugirango bireke intama. Abaturage bo muri Komini Kabarore, Intara ya Kayanza, mu majyaruguru y’u Burundi, aho yavugiye ibi, baravuga ko batangajwe n’ayo magambo.
Imbonerakure (urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ) rwo muri Komini Kabarore, muri iyi ntara ngo rwateraniye kuwa Kane ushize mu nama ya saa kumi n’imwe z’igitondo yayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD.
Abaturage bo muri Zone ya Rugazi, Komini Kabarore, bavuga ko bafite impungenge n’urujijo nyuma y’ibyatangajwe na Ndikuriyo.
Umwe mu bayoboke ba CNDD-FDD nk’uko tubikesha SOSMediasBurundi yagize ati “Twatunguwe n’ijambo rye rihamagarira ubugizi bwa nabi. Yadusabye kwica ibirura kugirango bireke intama. Mu yandi magambo yadutegetse kwica abo ari bo bose batemeranya n’ingengabitekerezo ya CNDD-FDD,”
Undi yagize ati ” Umunyamabanga Mukuru wacu yafashe nk’ibirura abantu bose banze kujyana na systeme y’ishyaka rya perezida. Intama ni abayoboke b’iryo shyaka bemera amabwiriza y’ubuyobozi”
Kuri Révérien Ndikuriyo, ari nawe muyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi, ngo Abarundi bose bagomba kuba mu ishyaka rya CNDD-FDD. Ngo abatabyemera nk’uko uru rubuga rwo mu Burundi rukomeza ruvuga baba bagaragaje ko bayobye.
Amakuru ava muri Kabarore agera kuri uru rubuga avuga ko ndetse Ndikuriyo yageze aho asaba ko abarimu batangira gukora inama zifitanye isano n’ingengabitekerezo ya CNDD-FDD kugirango batangire kwigisha abanyeshuri ibijyanye n’intsinzi y’iri shyaka riri ku butegetsi.
Imbwirwaruhame zisubira
Muri Nzeri 2019, ubwo yari Perezida wa Sena, Révérien Ndikuriyo, nabwo yigeze kumvikana yemera kwishyura umuntu wese uzamushyira umutwe w’umuntu witwa Kaburimbo. Mu majwi yashyizwe ku karubanda, yemeraga ko yasezeranyije kwishyura miliyoni 5 z’Amarundi umuntu uzica uyu mugabo.
Icyo gihe yagize ati ” Ni ngombwa kumva ko umuntu umwe adashobora kwemererwa guhungabanya umutekano w’abaturage bose. Agomba kwicwa. Hanyuma, ni gusigara tubaza Imana ari icyaha iyo turinze intama ze. Kubw’ibibazo by’umutekano w’igihugu, ni ngombwa kwitegura ikintu cyose,”


