Abandi basirikare b’Abarundi babarizwaga muri AMISOM birukanwe

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wafashe icyemezo cyo kwirukana abandi basirikare batanu b’u Burundi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia. Muri aba hakaba harimo ofisiye umwe.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ku mugaragaro icyatumye aba basirikare birukanwa, gusa aba batanu baje biyongera ku bandi baherutse kwirukanwa bashinjwa imyitwarire mibi no kunywa inzoga zitemewe n’amategeko.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nubwo abo basirikare birukanwe ariko, ku rundi ruhande nk’uko tubikesha urubuga UBMNews rwo mu Burundi, bagenzi babo bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino bon go bakomeje kwitwara neza.

Umwe muri aba akaba ari Gen. de Brigade Venuste Nduwayo, uri mu basirikare bakuru ba AMISOM bashimiwe na Afurika Yunze Ubumwe. Uyu akaba ari we uyoboye ingabo z’Abarundi ziri muri Somalia.

Kugeza ubu u Burundi nibwo bufite ingabo nyinshi muri AMISOM inyuma ya Uganda. Abayobora AMISOM kimwe na Afurika Yunze Ubumwe bashima ibikorwa by’ingabo z’u Burundi mu bijyanye no kubohoza ahantu haba harigaruriwe na Al Shabab no mu kurinda abaturage.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *