Ingabo za Uganda zirashinjwa gusambanya abagore n'abakobwa ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Uganda ziri mu butumwa mw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica barashinjwa gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa bagera kuri 44 bakanabatera inda, iyi ikaba ari na yo yabaye intandaro yo gutahuka aho kuba bararanije ibikorwa byari byabajyanye.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) uvuga ko guhera muri 2011, ingabo z’igisirikare cya Uganda, UPDF ari bwo zatangiye koherezwa muri kiriya gihugu guhiga inyeshyamba zo mu mutwe wa Lord Resistance Army (LRA) ziyobowe na Kony wabiciye bigacika muri kiriya gihugu, ariko uyu mutwe ukaba ufite inkomoko mu gihugu cya Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu minsi yashize, nibwo Uganda yatangiye gukura ingabo za ypo muri kiriya gihugu ivuga ko abo bahigaga bamaze gucika integer ndetse ko nta mbaraga zo kurwana bagifite.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wo si ko ubibona kuko uvuga ko Uganda yatangiye gukurayo ingabo za yo kuva zitangiye gukekwaho guhohotera abagore n’abakobwa.
HRW ivuga ko mu bantu 16 bahohotewe , 15 muri bo bahohotewe n’abasirikare ba Uganda ndetse hafi ya bose bakaba batwite abandi baratangiye kubyara, dore ko ari na byo byatumye batangira gukurikiranwa kuko ari bo bafite ibimenyetso.
Uyu muryango ugaragaza muri raporo washyize ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki ya 15 gicurasi 2017, ko muri aba bantu batwite inda z’abasirikare ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro harimo n’abana b’imyaka iri munsi ya 15.
Umwe muri bo w’imyaka 15 aganira na HRW, yavuze ko yatewe inda n’umusirikare wamufashe ku ngufu mu mwaka washize wa 2016.
Ikinyamakuru The New York Times cyo kivuga ko aba basirikare ba UPDF bateye inda abagore bagera kuri 44 naho abandi bagera kuri 30 bagakoreshwa ihohotera ririmo no kubakoresha ubucakara.
Umuvugizi w’igisirikare cya UPDF, Brig. Richard Karemire yabwiye ChimpReports dukesha iyi nkuru ko hari bamwe mu basirikare 2 bari kubanza gukurikiranwa ku myitwarire mbere yo gushyikirizwa urukiko kuri ibyo byaha.
Yagize ati”twakiriye ibirego byinshi bigaruka ku gisirikare cyacu ariko turacyakora igenzura ku myitwarire ya bo koko ngo turebe niba ari byo ababikoze bakurukiranwe.”
Yongeyeho ko hari abasirikare 2 bahise bafatwa ku ikubitiro ariko akaba yirinze kubatangaza amazina kuko bagikorerwa igenzura n’inzego za bo zishinzwe imyitwarire.
Mu kwezi kwa 6 umwaka ushize, nibwo minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yashyikirijwe ibaruwa y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ikubiyemo ibirego by’izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro, gusa mu mabwiriza agenga igisirikare cya Uganda, agaragaza ko abakoze ibyaha bari mu mahanga batemerewe gukurikiranirwayo bityo bakaba bazakurikiranwa n’inzego zibishinzwe zo mu gihugu cya bo.
Mu minsi yashize, nibwo Uganda yatangiye gukura ingabo za yo zari muri kiriya gihugu ndetse inatangaza ko umutwe barwanyaga nta mbaraga ugifite mu gihe n’umuyobozi wa wo Joseph kony yanavugwagaho kuba arwaye hafi gupfa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umutwe wa LRA uvugwaho kugira inkomoko muri Uganda, umaze imyaka itari micye ukorera muri Repubulika ya Centrafrica, ukaba waragiye urangwa n’ibikorwa byinshi bikabije by’ihohotera ry’abagore n’abana ndetse no kwica abasivile.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *