Muhakwa Valens uyobora PAC

PAC irahamya ko idafite ububasha bwo gutegeka ko ‘abanyamakosa’ bafungwa

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa komisiyo mu nteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), Muhakwa Valens, aravuga ko idafite ububasha bwo gutegeka ko abakozi cyangwa abayobozi bagaragaraho amakosa bafungwa.

Ibi Muhakwa yabivuze nyuma y’ibyumweru bibiri birengaho iminsi PAC imaze ibaza ibigo bya Leta na za Minisiteri ku makosa yagaragajwe na raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Kamuhire Alexis.

Mu ibazwa ryabaye, PAC yasanze hari amakosa akomeye kandi yisubira yagiye agaragara mu bigo, arimo ayo mu itangwa ry’amasoko, imyenda iremereye, ibihombo biremereye, kutita ku mutungo w’igihugu ndetse n’iryo gutizanya amasezerano.

Iyi komisiyo imaze igihe ibaza inzego za Leta amakosa yagaragaye mu mikorere yazo, ariko bitewe n’uko nta mubare munini w’abakozi n’abayobozi bakurikiranwa n’inzego z’ubutabera, bigendanye n’abemera ko bayakoze, hari abavuga ko ibyayo birangirira mu kubaza gusa.

Muhakwa Valens uyobora PAC
Muhakwa Valens uyobora PAC

Gusa, mu gihe abantu bari bacyibaza ibi, tariki ya 13 Nzeri 2023 Depite Niyorurema Jean René uri mu bagize PAC yasabiye ushinzwe amasoko mu rwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative, Hakizimana Claver, gutabwa muri yombi, nyuma y’aho yari yemeye ko yemeye kwakira intebe zikoze muri MDF, kandi ku isoko haratumijwe iza Libuyu.

Depite Niyorurema yagize ati: “Uriya mugabo ntakomeze kudukinisha. Inzugi turazizi, aho kugira ngo akomeze adusiragize avuga ngo ni Libuyu kandi…Urugi rusizwe verine atari Libuyu, ruba ruzwi. Ntuze gukomeza kudukinisha, ahubwo subiza ibyo bakubaza. Ahubwo nibiba ngombwa, bagucungire hafi.”

Inkuru yakurikiyeho ni uko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruri mu nzego zitabira ibaza rya PAC rwataye muri yombi Hakizimana tariki ya 15 Nzeri na mugenzi we ushinzwe ububiko bw’ibikoresho. Uwahoze ayobora uru rwego, Prof. Harelimana Jean-Bosco na we yari yatawe muri yombi ku munsi wabanje.

Muhakwa kuri uyu wa 26 Nzeri yabajijwe impamvu PAC idasaba ko abakozi ba Leta bakurikiranwa nk’uko Hakizimana yabisabiwe, asubiza ko ubusabe bwa Depite Niyorurema atari bwo bwatumye uyu mukozi atabwa muri yombi.

Yagize ati: “Ntabwo kuba haravuzwe ko akwiriye gucungirwa hafi ari itegeko komisiyo yahaye uru rwego. Ntabwo rushobora kuba rwafata umuntu rushingiye kuri ayo magambo avuzwe, ahubwo rushingira ku makuru yatanzwe.”

Abajijwe igikurikira ibaza rya PAC, Muhakwa yasubije ko iyi komisiyo ikora imyanzuro ishingiye ku makosa yagaragaye n’ibisobanuro byatanzwe. Muri iyo myanzuro harimo kuba yasaba inzego bireba gukora iperereza ku ‘banyamakosa’, byagaragara ko bakoze icyaha, bakaba bagezwa mu nkiko.

Ibaza rya PAC ryatangiye tariki ya 6, rirangira ku ya 25 Nzeri 2023.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *