Gen (Rtd) James Kabarebe yahawe imirimo mishya

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka zasize ashyizeho abayobozi batandukanye muri Guverinoma, barimo Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere. Kabarebe wari umaze igihe ari umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu bya gisirikare n’umutekano, yabisikanye na Prof Nshuti Manasseh basimburanye. Mu zindi mpinduka ni uko Dr Francis Gatare yagizwe Umuyobozi […]

Mukuralinda aremeza ko ibihano bya USA ku Rwanda bitazahungabanya RDF

Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko ibihano ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) buherutse gufatira u Rwanda bitazagira icyo bihungabanya ku gisirikare cyarwo, RDF. Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda nyuma y’aho mu cyumweru gishize Leta ya USA ishyize iki gihugu ku rutonde rw’ibihugu 19 bushinja gukoresha abana […]

Ibihugu 3 bituranye n’u Rwanda byahawe kwakira CAN 2027

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yahaye ibihugu bya Uganda, Tanzania na Kenya kwakira imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Ni bwo bwa mbere CAN igiye kubera mu karere ka CECAF kuva mu 1976, ubwo Ethiopia yakiraga ririya rushanwa. Mbere y’aho Maroc izaba yakiriye Igikombe cya Afurika cya 2025. Ni irushanwa yahawe kwakira ihigitse Guinée-Conakry […]

Koreya ya Ruguru yirukanye umusirikare wa Amerika ivuga ko yahahungiye

Abayobozi baravuga ko umusirikare wa Amerika, Travis King, wahungiye muri Koreya ya Ruguru muri Nyakanga, ari mu maboko ya Amerika nyuma yo kwirukanwa na Pyongyang. Kuri uyu wa Gatatu, igitangazamakuru cya Leta, KCNA, cyatangaje ko Koreya ya Ruguru yafashe icyemezo cyo kwirukana umusirikare w’Umunyamerika, Travis King, wavuze ko yemeye kwinjira muri iki gihugu mu buryo […]

Rutshuru: Uganda iravugwaho kwiyomekaho igice cya Gurupoma ya Busanza

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 26 Nzeri, abaturage bo muri Gurupoma ya Busanza, Teritwari ya Rutshuru, batangaje ko Uganda yiyometseho igice cy’ubutaka bwabo. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko igice cyometswe kuri Uganda giherereye mu Mudugudu wa Mungo, hafi ya Bunagana. Bamwe bavuga ko hari igikorwa cyo kwimura imbago zigaragaza umupaka gikomeje kuva […]

Rwanda yaandaa mkutano wa awali wa maandalizi ya mazoezi ya majeshi ya EAC

f684fo3weaa6eai-2.jpg

Vikosi vya Wanajeshi wa Jumuiya ya Afrika Mashariki, askari polisi, Magereza, Uhamiaji na wajumbe wa raia wameanza Kongamano la Siku tatu la Mipango ya awali (IPC) kwa ajili ya Zoezi la Mafunzo ya Vikosi vya Wanajeshi wa Jumuiya ya Afrika Mashariki (FTX) USHIRIKIANO IMARA 2024. Mkutano huo unafanyika Nyamata, Wilaya ya Bugesera, na kuhudhuriwa na […]

M23 yatangaje ko gushoza intambara kwa Tshisekedi ari ibyago kuri we

Umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 urabona ko gusubira mu gace ka Mushaki kw’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, no gutangaza intambara k’ubutegetsi bw’iki gihugu kuzabukururira ibyago. FARDC yatangiye gusubira muri Mushaki tariki ya 22 Nzeri 2023 ubwo Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru akaba n’umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare, Gen. Maj. Peter Cirimwami, yasuraga aka […]

Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko abapolisi barimo CG Emmanuel Gasana

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi bo ku rwego rwa ba Komiseri barimo CG Emmanuel Gasana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Gasana yayoboye Polisi y’u Rwanda kugeza muri 2018, mbere yo kugirwa Guverineri w’Intara z’Amajyepfo n’Uburasirazuba. Amakuru y’uko yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yemejwe […]

Rwanda: Self-sufficiency in vegetables threatened by a series of problems

Adopted in 2015, the SDGs call for major transformations in agriculture and food systems in order to end hunger, achieve food security and improve nutrition by 2030 (SDG 2). Vegetables are one of the most important parts of balanced diet. However, in some parts of the world, their farming is facing some difficulties. This is […]

Trump ashobora gutakaza ibyemezo byo gukorera ubucuruzi muri Amerika

Umucamanza wa New York yasanze Donald Trump n’ubucuruzi bw’umuryango we barongereye mu buryo bw’uburiganya agaciro k’umutungo we n’indi migabane, ibintu bishobora gutuma uwahoze ari Perezida wa Amerika atakaza uburenganzira bwo gukora ubucuruzi mu gihugu. Icyemezo gikaze cyatanzwe n’umucamanza Arthur Engoron wo mu rukiko rwa leta ya New York i Manhattan kizorohereza umushinjacyaha mukuru wa Leta […]

PAC irahamya ko idafite ububasha bwo gutegeka ko ‘abanyamakosa’ bafungwa

Muhakwa Valens uyobora PAC

Perezida wa komisiyo mu nteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), Muhakwa Valens, aravuga ko idafite ububasha bwo gutegeka ko abakozi cyangwa abayobozi bagaragaraho amakosa bafungwa. Ibi Muhakwa yabivuze nyuma y’ibyumweru bibiri birengaho iminsi PAC imaze ibaza ibigo bya Leta na za Minisiteri ku makosa yagaragajwe na raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya […]

Muhanga: Ushinjwa kwiba toni 10 za sima yavuze ko yabitewe n’inzara

Kabega Harindintwali Ignace uri imbere muri batatu bashinjwa kwiba toni 10 za sima mu ruganda rw’Abashinjwa rwa Anjia ruherutse gufungurwa mu Rwanda, yemeye ko yabikoze, asobanura yabitewe n’inzara. Nk’uko Imvaho Nshya yabitangaje, Kabega na bagenzi be (Habagusenga Uzzia na Kabanza Richard) bagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ruherereye mu karere ka Muhanga kuri uyu wa […]

Umunyarwandakazi aravuga ko yatwise kandi atarasambanye

Munganyinka Denise wo mu ntara y’Iburasirazuba aravuga ko ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko yatwise, arabyara, kandi atarigeze asambana cyangwa ngo asambanywe. Uyu mukobwa w’imyaka 19 mu kiganiro yagiriye kuri Radio/TV10, yagize ati: “N’ubwo nari mutoya, nabashije kwirwanirira mo gake. Mu kwirwanirira kwanjye rero, iyo mba narasobanukiwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, nta n’ubwo inda natwaye mba […]

Perezida Kagame ku rutonde rw’abantu 50 batanga icyizere muri Afurika

capture-39.jpg

Abantu 3 ba mbere “batanga icyizere cyane muri Afurika” barahindutse gato mu mezi arindwi ashize nyuma yo gushyira ahagaragara verisiyo ya mbere. Umwanditsi wo muri Senegal yazamutse ku mwanya wa 3 ku rutonde rwashyizwe ahagaragara n’Ikinyamakuru Agence Ecofin. Uyu mwanditsi wo muri Senegal, Fatou Diome, yazamutse ava ku mwanya wa 10 agera ku mwanya wa […]

Irak: Inkongi y’umuriro yibasiye ahaberaga ubukwe yahitanye byibuze 100

Byibuze abantu 100 bapfuye abandi 150 barakomereka nyuma y’inkongi y’umuriro yadutse mu birori by’ubukwe mu majyaruguru ya Irak. Abantu amagana n’amagana bari mu munsi mukuru ahitwa Al-Hamdaniya, mu Ntara ya Nineve mu majyaruguru ya Irak, ubwo inkongi y’umuriro yadukaga aho waberaga mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ushize. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko […]

FARDC yikanze ‘intasi z’u Rwanda’ ku mupaka wayo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatanze impuruza y’abo cyita intasi z’u Rwanda ziri hafi y’umupaka wa kiriya gihugu n’u Rwanda. Ni impuruza yatanzwe nyuma y’inama y’umutekano ku wa Kabiri yahuje ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni intara imaze igihe irangwamo umutekano muke kubera imirwano y’Ingabo za Congo na M23; ndetse […]

Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal

Komite Nyobozi y’Umuryango wa Kiyovu Sports ku wa Kabiri yafashe umwanzuro wo kwambura ikipe ’Company’ yari iyobowe na Mvukiyehe Juvenal, kubera amakosa yakoze yagiye agusha iriya kipe mu gihombo. Kuwa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023 nibwo habaye Inama ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yigaga ku ngingo ebyiri; zirimo imikoranire hagati y’Umuryango wa Kiyovu […]

Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire

Raporo yo muri Afurika y’Iburasirazuba ivuga ko Kenya ifite intego yo gutangiza iyubakwa ry’uruganda rukora ingufu za Nucléaire rwa mbere mu 2027. Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo gishinzwe ingufu za kirimbuzi (NuPEA) Justus Wabuyabo yatangarije ikinyamakuru Business Daily ko iki kigo cyateguye gahunda yo gutanga amasoko mpuzamahanga yo kubaka ayo masoko haba mu ntara za Kilifi cyangwa […]

Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yasabye Umuyobozi mushya w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (TANESCO) ko nyuma y’amezi atandatu atazongera kumva abaturage bataka ngo umuriro wabuze. Ibi yabivuze kuri uyu wa 26 Nzeri 2023 ubwo yakiraga indahiro ya Boniface Gissima Nyamo-Hanga yagize Umuyobozi w’agateganyo wa TANESCO, amusimbuje Maharage Chande wahawe izindi nshingano. Perezida Samia […]

Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro – Suella Braverman

Umunyamabanga ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu w’u Bwongereza yagarutse ku ishingiro ry’amategeko agenga ubuhunzi agezweho mu ijambo yavugiye i Washington. Suella Braverman kuri uyu wa Kabiri ushize yari yiteguye kugaruka ku mategeko mpuzamahanga yo kurengera impunzi i Washington avuga ko “kuba umutinganyi, cyangwa umugore” bidahagije kugirango umuntu yemererwe ubuhunzi cyangwa (international protection). Guverinoma y’u Bwongereza […]