Umunyamabanga ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu w’u Bwongereza yagarutse ku ishingiro ry’amategeko agenga ubuhunzi agezweho mu ijambo yavugiye i Washington.
Suella Braverman kuri uyu wa Kabiri ushize yari yiteguye kugaruka ku mategeko mpuzamahanga yo kurengera impunzi i Washington avuga ko “kuba umutinganyi, cyangwa umugore” bidahagije kugirango umuntu yemererwe ubuhunzi cyangwa (international protection).
Guverinoma y’u Bwongereza yashyize imbere kurwanya abimukira binjira mu buryo butemewe.
Hamwe n’amatora rusange ateganijwe umwaka utaha, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ry’abakozi rivuga ko rizatsinda, imyifatire y’aba conservateurs bari ku butegetsi ku basaba ubuhunzi iragenda ikomera nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
Bamwe mu banyapolitiki b’ishyaka ry’abakozi bavuga ko Aba Conservateurs barimo gushyira ibibazo igihugu gifite ku batishoboye kugira ngo barangaze rubanda ku makosa yabo muri guverinoma.
Umunyamabanga mukuru w’u Bwongereza ubwo aza kuba afata ijambo muri American Enterprise Institute arabaza uruhare rw’amasezerano y’i Jeneve yo mu 1951, asobanura ibijyanye na status y’ubuhunzi.
Ati: “Reka mbisobanure neza, hari ahantu henshi ku Isi aho bigoye cyane kuba umutinganyi, cyangwa kuba umugore”. “Aho abantu batotezwa, birakwiye ko dutanga ubuhungiro. Ariko ntituzashobora gukomeza kubungabunga gahunda y’ubuhunzi niba mu by’ukuri bisaba gusa kuba uryamana n’uwo muhuje igitsina, cyangwa umugore, cyangwa gutinya ivangura mu gihugu ukomokamo ukumva bihagije kugira ngo umuntu yemererwe gukingirwa. “


