Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire

Sangiza iyi nkuru

Raporo yo muri Afurika y’Iburasirazuba ivuga ko Kenya ifite intego yo gutangiza iyubakwa ry’uruganda rukora ingufu za Nucléaire rwa mbere mu 2027.

Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo gishinzwe ingufu za kirimbuzi (NuPEA) Justus Wabuyabo yatangarije ikinyamakuru Business Daily ko iki kigo cyateguye gahunda yo gutanga amasoko mpuzamahanga yo kubaka ayo masoko haba mu ntara za Kilifi cyangwa Kwale.

Bwana Wabuyabo yagize ati: “Tuzakora icyiciro cyo gupiganira amasoko, nk’igihe icyo ari cyo cyose hagati ya 2026 na 2027 tugatangira kubaka mu 2027. Ubwubatsi buzamara imyaka itandatu kugeza ku icumi kugira ngo dushyireho uruganda rwa mbere .”

Yongeyeho ko hibanzwe mu duce nka Kilifi na Kwale kuko hujuje ibyangombwa byinshi ariko mbere yo kumenya ikibanza cya nyuma, hagomba gukora ubushakashatsi burambuye bwa siyansi nk’uko biteganywa na IAEA ishinzwe gukurikirikirana ibirebana n’ibiza.

Biteganijwe ko uruganda ruzaba rufite ingufu za Megawatt 1.000 (MW), niramuka zitanzwe neza zizaba urufunguzo rwo gufasha kuzamura amashanyarazi mu bukungu no gufasha kugabanya kwishingikiriza ku mashanyarazi atajyanye n’igihe.

Afurika y’Epfo nicyo gihugu cyonyine cya Afurika gifite uruganda rukora ubucuruzi bwa kirimbuzi rufite ibice bitanu ku ijana by’amashanyarazi akomoka muri iki gihugu. Ingufu za Nucléaire zibyara amashanyarazi 47 kw’ijana akomoka muri Amerika.

Kenya mu myaka yashize yongereye ingufu mu gushyira mu bikorwa inzozi z’ingufu za Nucléaire kandi yohereje abanyeshuri benshi mu mahanga mu bihugu byateye imbere mu bukungu bwateye imbere bakoresheje ingufu za kirimbuzi, kugira ngo bongere ubumenyi bwabo kandi barebe ko igihugu kidatumiza mu mahanga umurimo wose.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda nayo iherutse gutangaza ko yinjiye mu bufatanye na Sosiyete yitwa Dual Fluid Energy Inc yo kugerageza kubyaza ingufu za Nucléaire amashanyarazi nka kimwe mu bisubizo byo kwihaza mu ngufu z’amashanyarazi igihugu kimaze igihe kitari gito giharanira kugeraho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *