Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yasabye Umuyobozi mushya w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (TANESCO) ko nyuma y’amezi atandatu atazongera kumva abaturage bataka ngo umuriro wabuze.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 26 Nzeri 2023 ubwo yakiraga indahiro ya Boniface Gissima Nyamo-Hanga yagize Umuyobozi w’agateganyo wa TANESCO, amusimbuje Maharage Chande wahawe izindi nshingano.
Perezida Samia yavuze ko igenda ry’umuriro w’amashanyarazi ari ikibazo gihangayikishijwe, gituma yibaza niba Tanzania ari iy’abantu. Ati: “Dufite ikibazo nk’aho igihugu atari icy’umuntu, undi akavuga ko Maharage ari we wabiteye ariko si we. Impamvu ni imiyoboro y’amashanyarazi idatunganywa, bituma imwe yaka, indi ikazima, kubera iyo mpamvu amashanyarazi akagabanyuka.”
Yasabye Gissima ati: “Muyobozi mushya wa TANESCO, genda uhere aho Maharage yagejeje, ndabizi uzabishobora. Nguhaye amezi atandatu, nzareba, akazi kawe k’ibanze ni ukureba isanwa ry’umuriro w’amashanyarazi. Nyuma y’icyo gihe sinzongere kumva urusaku rwo kugenda kw’amashanyarazi.”


