Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi bo ku rwego rwa ba Komiseri barimo CG Emmanuel Gasana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.
Gasana yayoboye Polisi y’u Rwanda kugeza muri 2018, mbere yo kugirwa Guverineri w’Intara z’Amajyepfo n’Uburasirazuba.
Amakuru y’uko yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yemejwe na Polisi y’u Rwanda mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023.
Abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ba CP Emmanuel Butera, Vianney Nshimiyimana na Bruce Munyambo; cyo kimwe na ba ACP Damas Gatare cyo kimwe na Privat Gakwaya.
Itangazo rya Polisi y’u Rwanda kandi rivuga ko Perezida Paul Kagame ba Ofisiye bakuru batanu, ba Ofisiye bato 28, n’abapolisi bato 60.
Muri iki cyemezo hanasezerewe abapolisi barindwi ku mpamvu z’uburwayi, na ho abandi batandatu basezererwa ku mpamvu zitandukanye.


