Gen (Rtd) James Kabarebe yahawe imirimo mishya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka zasize ashyizeho abayobozi batandukanye muri Guverinoma, barimo Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere.

Kabarebe wari umaze igihe ari umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu bya gisirikare n’umutekano, yabisikanye na Prof Nshuti Manasseh basimburanye.

Mu zindi mpinduka ni uko Dr Francis Gatare yagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) asimbuye Madamu Clare Akamanzi wari umaze igihe ayobora iki kigo.

Ni ku ncuro ya kabiri Gatare agiye kuyobora RDB kuko yabaye umuyobozi w’uru rwego hagati ya 2014 na 2017, mbere yo gusimburwa na Akamanzi.

Dr Umulisa Yvonne mu zindi mpinduka yagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu biro bya Minisitiri w’Intebe, na ho Alphonse Rugaburandekwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA).

Ni mu gihe Bonny Musefano yagizwe umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *