Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 26 Nzeri, abaturage bo muri Gurupoma ya Busanza, Teritwari ya Rutshuru, batangaje ko Uganda yiyometseho igice cy’ubutaka bwabo.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko igice cyometswe kuri Uganda giherereye mu Mudugudu wa Mungo, hafi ya Bunagana.
Bamwe bavuga ko hari igikorwa cyo kwimura imbago zigaragaza umupaka gikomeje kuva mu byumweru bishize, hagati ya Bunagana n’umusozi wa Musezero.
Mu mpera z’icyumweru gishize, intumwa za Uganda zatangiye gushyira ibimenyetso bishya mu gice cya Congo nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Biravugwa ko Abagande barenze ibirometero 3 binjira imbere muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko abaturage babisobanura.
Aba baturage ngo ntibakibasha kujya mu mirima yabo, nyuma y’aho iki gice kibaye icya Uganda.
Umudepite ku rwego rw’intara, Emmanuel Ngaruye, yahamagariye guverinoma kwita kuri icyo kibazo: “Turasaba guverinoma ya Congo ko yabohoza byihutirwa ibice byigaruriwe n’abashotoranyi. Kandi ko ibyemezo bibi byakosorwa, cyane cyane imbago z’umupaka zimuwe n’abayobozi ba Uganda. ”
Ibirego nk’ibi byanavuzwe mu baturanyi bo muri Gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rutshuru aho imbago z’imipaka ngo zimaze kwimurwa n’abaturanyi bo muri Uganda.


