Abasirikare barenga 10,000 ba Ukraine bayamanitse, bishyikiriza Igisirikare cy’u Burusiya nk’uko Ibiro Ntaramakuru TASS byabitangaje.
Ibi biro Ntaramakuru by’Abarusiya byatangaje ko aba basirikare bayamanitse bakoresheje umurongo wa Radiyo washyizweho n’Igisirikare cy’u Burusiya.
Ni umurongo uzwi nka Volga washyizweho mu mpeshyi y’uyu mwaka.
TASS ivuga ko abasirikare 10,000 ba Ukraine bishyikirije u Burusiya kuri ubu bari muri gereza z’Igisirikare cyabwo.
Aba basirikare cyakora ngo “bagaburirwa neza ndetse bagahabwa ubuvuzi bwose nkenerwa.”
Amakuru avuga ko abasirikare ba Ukraine bamaze igihe bishyikiriza ku bwinshi Igisirikare cy’u Burusiya mu gace ka Rabotino.
Uyu mudugudu wo mu karere ka Zaporozhye umaze igihe uberamo imirwano karundura hagati y’Ingabo za Ukraine n’iz’u Burusiya.
U Burusiya buvuga ko mu kuva mu kwezi gushize bumaze kwica abasirikare 17,000 ba Ukraine; ibisobanura ko kuva ibihugu byombi byisanze mu ntambara bumaze kwica ababarirwa mu 83,000.



2 Responses
Abasirikare barenga 10,000 ba Ukraine bayamanitse imbere y’Abarusiya
Ko bayamanitse ABRAMS zaje?
Abasirikare barenga 10,000 ba Ukraine bayamanitse imbere y’Abarusiya
TASS iratwengenje!!! Bayamanika hama ukraine ikabandanya isonga imbere??