Maà®tre Thomas Gamakolo, umunyamategeko wunganira Depite à‰douard Mwangachuchu, ufungiye muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, yatabaje kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 27 Nzeri imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ayisaba gutabara umukiriya we urwaye.
Umwunganizi wa Mwangachuchu avuga ko uyu, urwaye indwara z’umutima, atigeze abonana na muganga kuva yafungirwa muri Werurwe umwaka ushize muri gereza ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa.
Maà®tre Thomas Gamakolo arasaba inzego zimwe na zimwe zirimo Komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge, Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu, kugirango isabe inzego z’ubutabera na gereza ko à‰douard Mwangachuchu yahabwa ubuvuzi bukwiye.
Umwunganizi w’uregwa agaragaza, ko umukiriya we arwaye indwara y’umutima yagaragaye kandi ko yabazwe umutima ingaruka zabyo zikaba zisaba gukurikiranwa buri gihe n’abaganga nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Depite Edouard Mwangachucu akurikiranweho ibyaha birimo gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba, ubuhemu no gutunga intwaro z’intambara mu buryo butemewe.
Ubushinjacyaha bwa Leta bwatangaje ko havumbuwe ububiko bubiri bw’intwaro mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya sosiyete ya SMB Mwangachuchu afitemo imigabane, muri Kivu y’Amajyaruguru, n’ibindi bikoresho bya gisirikare ngo byasanzwe aho yari atuye i Kinshasa.


