Perezida Museveni yiyamye abasirikare n'abapolisi ku bikorwa by'iyicarubozo bakora

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yandikiye ibaruwa abayobozi b’inzego z’umutekano mu gihugu cye barimo uw’ingabo Gen David Muhoozi, uwa polisi IGP Gen Kale Kayihura ndetse n’umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi aho yababwiye ko icyaha cy’iyicarubozo ari icyaha gihanwa n’amategeko nk’ibindi byaha byose bihesha isura mbi igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Museveni yabwiye izi nzego uko ari 3 ko ibi bidakwiye ndetse ko bitagomba no kongera gukoreshwa, gukorera iyicarubozo abakekwaho ibyaha bitandukanye kuko muri bo ushobora no gusangamo inzirakarengane.
Yagize ati”ntibikwiye rwose, ubu si bwo buryo bwiza bwo kugenza ibyaha, sinari mbizi nuko nabibonye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru imiryango itakamba kubera ibikorerwa abantu babo.”
Aha yagarutse ku mafoto yakwirakwiriye ahantu hose y’umuyobozi w’umujyi wa Kamwenge, Geoffrey Byamukama, yuzuye ibisebe ndetse bigaragara ko ibyo yakorewe n’inzego z’umutekano zo muri kiriya gihugu ari ibintu by’indengakamere mu gihe akekwa kandi ataranahamwa n’ibyaha.
Uyu muyobozi wakubiswe bidasubirwaho n’abapolisi ba Nalufenya ubu akaba ari mu bitaro ndetse n’abandi batandukanye harimo n’abakurikiranyweho urupfu rw’uwahoze ari umukuru wa polisi AIGP Andrew Kaweesi nabo bavugwaho umunsi ku wundi kubera ibyo bakorerwa aho bari gukorwaho iperereza.
Ku bw’ibyo Perezida Museveni yagize ati “mu byo mukora mushobora guhohotera abantu b’inzirakarengane, ibyo si byo.”
Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko muri iyi baruwa kandi, Perezida Yoweli yavuze ko iri totezwa rikorerwa abakekwaho ibyaha rishobora kuba kimwe mu ntandaro y’ibyaha by’indengakamere bikorwa n’abakorewe ihohoterwa nyuma y’uko basanze ari abere kandi barababajwe bikomeye.
Yagize ati”mu gihe ukekwa atarahamwa n’icyaha, mu gihe iperereza riba rigikomeje hagifatwa ibimenyetso bitandukanye, hakoreshwa ubundi buryo buboneye bwo kubyegeranya no gushaka amakuru hanyuma abahamwe n’ibyaha bagakurikiranwa mu buryo buboneye.”
Perezida Museveni abinyujije mu migani y’imigenurano, yabwiye aba bayobozi ko ibyo bakora bashobora kuzabyishyura mu gihe bigaragaye ko ibyo bakora koko harimo ihohotera.
Yagize ati”ibintu byo gutoteza byabagaho muri Sosiyete za kera bitewe n’imyumvire yariho, gusa ko bitari byemewe none bikaba byongeye kugaruka. Yabasabye kubireka ndetse bakanabigendera kure.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Museveni yagaragaje ingorane 3 zishobora kuvuka mu gihe umuco wo gutoteza cyangwa gukorera abantu iyicarubozo ukomeje kwimikwa birimo kuba babikorera umuntu w’inzirakarengane, kuba umuntu yakorerwa biriya nyuma akazababarirwa cyangwa akagirwa umwere ndetse yabanje no gufungwa nyuma akazakenera kwihorera, no kuba aba bantu bakorera iyicarubozo batarahamwa n’ibyaha.
Perezida museveni yagaye cyane aba bayobozi b’inzego z’umutekano mu gihugu cye ndetse anabizeza ko bazirengera ingaruka zizabazaho nyuma y’uko ibyo yiboneye bibaye impamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *