Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Gatete Claver, yamenyesheje akanama kawo gashinzwe umutekano ko ibihano Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zafatiye igihugu ahagarariye ntacyo bizamara.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 28 Nzeri 2023 ubwo akanama ka UN gashinzwe umutekano kagezwagaho raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango kuri misiyo y’amahoro muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, MONUSCO.
Ni nyuma y’aho mu cyumweru gishize ubutegetsi bwa USA bushyize u Rwanda mu bihugu bushinja gukoresha abana mu gisirikare, busobanura ko rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ukoresha abana.
Ambasaderi Gatete yagize ati: “Ibikorwa bya zimwe mu mbaraga zo hanze zishimisha Leta ya RDC, zishaka inyungu mu bukungu, zikaguranwa u Rwanda ntacyo bifasha kandi zikomeza gushyira ahabi ikibazo cyo muri RDC. Iki ni ikibazo gikomeye gikwiye kwitabwaho n’aka kanama.”
Uyu mudipolomate yasobanuye uburyo ubutegetsi bwa RDC bwakiriye umutwe wa FDLR, ukaba wifatanya n’ingabo z’iki gihugu mu guhungabanya umutekano w’uburasirazuba bwacyo n’u Rwanda.
Yagaragaje uburyo abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika w’iburasirazuba (EAC) bafashe umwanzuro wo gusaba umutwe wa M23 kurambika intwaro no kurekura ibice wari warafashe, ariko Leta ya RDC ikabirengaho, ikaba igaragaza ko ishaka intambara, ari na ko yitwaza u Rwanda muri iki kibazo ahamya ko cyatewe no kudakora neza inshingano z’ubuyobozi bw’iki gihugu.
Ambasaderi Gatete asoza ijambo rye, yagaragarije akanama ka UN gashinzwe umutekano ko ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo zimaze imyaka myinshi mu Rwanda bitewe n’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, gikwiye kwitabwaho, kigashakirwa ibisubizo, bagataha mu mahoro.
Yatanze isezerano ry’uko u Rwanda ruhora rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gukemura ibibazo by’umutekano muke mu karere, by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC.


