Nyamasheke : Uwarokotse Jenoside arasaba akarere kumwubakira inzu kamwemereye

Sangiza iyi nkuru

Gatanana Naason w’imyaka 85 utuye mu mudugudu wa Rwatsi, akagari ka Butare mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, avugako Jenoside yamusize iheruheru. Nyuma akarere kaje kumwizeza kumwubakira inzu umwaka ushize, gasiza ikibanza none ubu cyamezemo ibyatsi.
Aganira na Bwiza.com , uyu musaza yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi yamutwaye abana 6 n’umugore asigarana umwana umwe gusa. Yasenyewe inzu, ibintu byose bitatwarwa, inka ze nazo zarariwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku buryo bugaragara, Gatanana yarakubititse, cyane ko nta n’imbaraga yari agisigaranye zo kugira ikindi yakwimarira. Icyakora ngo yaje kwishumbusha undi mukecuru na we wari wamazweho umuryago wose, babyarana abandi bana 2, abo rero nibo akeneye kugira aho ashyira.
Uwagumiwe n’amenyo, ahagamwa n’amazi koko
Uyu musaza agira ati’’ Jenoside ikirangira nagiye kubana n’abandi mu mashuri hafi aho tuzi ko tuzubakirwa, ariko interahamwe zavaga muri Kongo zikatubuza umutekano, biba ngombwa ko mpungira I Burasirazuba bw’uRwanda, ngaruka muri 2002 batubwira ko umutekano wagarutse nta wucyambuka ngo abuze abantu amahwemo.

Abarobyi baha uyu musaza inka mu mwaka ushize
Abarobyi baha uyu musaza inka mu mwaka ushize

Ngeze ino banyubakiye inzu, umutingito wa 2008 uyigusha igice kimwe, mba mu gisigaye, nacyo umwaka ushize imvura y’itumba igitwara cyose kiragwa nsigara hanze, ni bwo akarere kabibonaga kankodeshereza inzu y’amezi 2 kugira ngo banyubakire.’’
Umusaza avuga ko umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamari Aimé Fabien,yaje kumusiziriza ikibanza bakanacyifotorezamo amubwira ko agiye kumwubakira, ariko ngo kugeza n’ubu nta n’umuyobozi uragaruka ngo arebe cya kibanza cyatangiye kumeramo ibyatsi.
Ahamya ko umuganda wasijije icyo kibanza ari usoza ukwezi kwa Gicurasi 2016, wari witabiriwe n’urubyiruko ndetse hari n’umudepite ngo uruhagarariye mu nteko.
Magingo aya Gatanana ababajwe n’amafoto yifotoje na Meya ngo bagiye kumwubakira none akaba atahiye amafoto, ngo n’ikibanza agiye kugihinga imyumbati.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “ariko ikibabaje ni uko natahiye amafoto gusa n’ubu sindubakirwa ikibanza twatangiye kugihingamo imyumbati’’, ngo cyane ko nta n’umuyobozi wahagarutse ngo abareme agatima, ngo ababwire uko byagenze.
Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien, yemera ko koko yazanye n’intumwa ya rubanda , depite Uwiringiyimana Philbert n’urubyiruko kumusiziriza ikibanza bizeza kumwubakira, ariko ko icyo gihe bari batarubaka imidugudu y’icyitegererezo, akamusaba ko niba yumva yaba muri uwo mudugudu yawujyamo, yakwanga agategereza igihe azubakirwa.
Gatanana ari kumwe na Meya mu kibanza mu mwaka ushize
Gatanana ari kumwe na Meya n’abandi bayobozi mu kibanza mu mwaka ushize wa 2016 ubwo yamwizezaga ko azamwubakishiriza bidatinze

Meya ati’’ ntiyatahiye amafoto nk’uko abivuga, ahubwo nubwo umwaka wose ushize tumusijirije twaramubwiye ko tuzahita tumwubakira bitashobotse”.
Akomeza agira ati “Gusa twamusaniye aho yita agakoni ngo abe abayemo ave mu bukode. Nitubona ubushobozi tuzamwubakira kuko ntavirwa kandi dufite abandi benshi barokotse Jenoside bavirwa tukibana n’aho baba. Yakwihangana niba adashaka kujya aho twujuje umudugudu w’icyitegererezo akaba abaye aho ari tukazamwubakira nyuma.’’
Abaturanyi ba Gatanana Naasson nabo basanga niba akarere kari kamusijirije kamwizeza kumwubakira kakahazana n’abandi bayobozi karagombaga kubikora, bagasaba na bo ko yakubakirwa nk’uko yabyijejwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umusaza we ngo yanze kujya mu mudugudu wa Buhinga mu murenge wa Bushekeri mu birometero hafi 30(Kuva ahahoze hubatse Komini Rwamatamu, ujya muri Komini Kagano hafi ya Nyungwe) uvuye aho atuye, mu isambu ihingwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *