Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri, yasezeye ku bapolisi bayo baheruka koherezwa na Perezida Paul Kagame mu kiruhuko cy’izabukuru.
Umuhango wo gusezera kuri aba bapolisi wabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru. Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana cyo kimwe na CG Felix Namuhoranye uyobora Polisi y’u Rwanda.
Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ba Komiseri batandatu ari bo CG Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CP Butera Emmanuel, CP Vianney Nshimiyimana, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.
Barimo kandi ba Ofisiye bakuru batanu, ba ofisiye bato 28 ndetse n’abapolisi basanzwe 60. Aba biyongeraho ba ofisiye batandatu bahawe ikiruhuko kubera impamvu z’uburwayi ndetse na barindwi bagiye mu kiruhuko ku zindi mpamvu zitandukanye.
Minisitiri Alfred Gasana ubwo yari ayoboye umuhango wo gusezera kuri bariya bapolisi, yababwiye ko Abanyarwanda biteguye kubakirana yombi mu rugendo rushya rw’ubuzima batangiye.
Ati: “Abanyarwanda biteguye kubakira mu buzima bwanyu bushya kugira ngo mufatanye ibikorwa biteza imbere abaturage. Ubunararibonye mufite, ubunyangajugayo, ubunyamwuga n’imico itajegajega bizaba ingenzi mu gihe muzaba mufatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rwo kubaka igihugu.”
Minisitiri Gasana yabwiye bariya bapolisi ko n’ubwo bavuye mu kazi ka Polisi bakwiye gukomeza gukoranira na yo bya hafi ndetse n’izindi nzego zirimo iza Leta ndetse n’iz’umutekano, mu rwego rwo gukomeza gusigasira umutekano w’igihugu ndetse no kurinda ibyagezweho.
Yashimiye by’umwihariko imiryango yabo ku bwo kuba yarabashyigikiye mu gihe bamaze muri Polisi y’Igihugu, ndetse no kuba barihanganiye kuba abo bashakanye hari ubwo bagiye babura mu miryango kubera akazi.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko Polisi yashyizeho gahunda ikomeye kandi irambye kugira ngo habeho umubano wa hafi hagati yayo n’abapolisi bajya mu kiruhuko cy’izabukuru, kugira ngo umutekano w’igihugu urusheho kuba mwiza ndetse no kubungabunga imibereho yabo.
Yavuze ko “ubu bufatanye buzaha icyizere abakiri bato bifuza kwinjira muri RNP kuko bazumva Polisi nk’umwuga urubyiruko rwakwinjiramo kandi rukawusezererwamo mu cyubahiro.”
IGP Namuhoranye yashimiye bariya bapolisi ku bw’umusanzu batanze mu “kubaka Polisi y’umwuga, kwitangira inshingano ndetse n’igihugu kwanyu ndetse n’umurava n’ikinyabupfura byabaranze kugeza musezerewe mu cyubahiro.”
Yabibukije no n’ubwo basezerewe muri Polisi, umusanzu wabo ugikenewe mu guhangana n’icyo ari cyo cyose cyabangamira umutekano barwaniye.
CG (Rtd) Emmanuel Gasana wavuze mu izina rya bagenzi be, yagaragaje ko ibyo we na bagenzi be bagezeho bitari gushoboka iyo baza kuba badafite Perezida Paul Kagame; bijyanye n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Yunzemo ati: “Tuvuye mu kazi ka Polisi, ariko turacyari abagize umuryango wa Polisi, Polisi y’u Rwanda ni amaraso yacu kandi tujyanye impamba y’ubuzima y’ikinyabupfura, ubunyamwuga ndetse n’indangagaciro nkenerwa. Tuzakomeza gukorera no kwitangira igihugu cyacu igihe cyose tuzaba tubisabwe.”


